Amacunga cg amaronji yose ni amazina ahabwa izi mbuto ziryohera kandi zuzuyemo intungamubiri nyinshi zitandukanye umubiri ukenera kugira ngo urusheho gukora neza no gukura.
Icunga riba mu muryango umwe n’izindi mbuto zizwi cyane nka mandarine, indimu, na grapefruit witwa citrus.
Kurya amacunga bituma:
1.Ugira isoko nziza ya antioxydants “Anti oxydants ni imvange ya za Vitamini A,C,E”
Birazwi neza ko imbuto za citrusi, cyane cyane amacunga, zikungahaye kuri vitamine C, ifite antioxydants ifite agaciro kandi ifasha kurinda selile z’umubiri kwangirika.
Zifite kandi karotenoide nyinshi, harimo beta-cryptoxanthin, umubiri uhindura vitamine A, Amacunga arimo ibice biteza imbere ubuzima byitwa flavanone.
Ubushakashatsi bwerekana ko iyi phytochemicals iba mu macunga ifasha umubiri kandi ikawurinda indwara zitandukanye: urugero: nk’indwara z’umutima na kanseri. Ikindi bivugwa kandi ko zigira imbaraga zo virusi ndetse na mikorobe mu mubiri.
- Afasha mu gushyigikira ubuzima bw’umutima
Ubushakashatsi bwerekana ko kimwe muri ibyo bintu byitwa antioxydants bita hesperidin, gishobora gufasha kugabanya umuvuduko w’amaraso na cholesterol.
Ubu bushakashatsi bugaragaza kandi ko kurya imbuto za citrusi mu rwego rwo kurya indyo yuzuye bishobora kugabanya ibyago byo kurwara umutima.
- Afasha Kurinda impyiko kwinjirwamo n’amabiuye dusanga mu mafunguro
Amacunga ni isoko nziza ya citrate, bivugwa ko ifasha mu kurinda ko impyiko zakwinjirwamo n’utubuye duto dusanga mu mafunguro cyangwa se umucanga bitewe n’uko wabivuga.
- Arinda kuba wagira amaraso make mu mubiri
Amacunga akize kuri za vitamin B zitandukanye , zifasha mu mikorere inogeye umubiri no kwirinda indwara zimwe na zimwe bityo bigatuma amaraso atembera neza
- Atuma ubwonko bugira imikorere myiza
Ubushakashatsi bwakozwe butanga icyizere ko uruhare rwa flavonoide mu mirire, harimo kunoza kwibuka, kumenya ndetse no kwirinda indwara zifata ubwonko.
Nk’uko inzobere mu mirire Marie lorence Andre akomza abisobanura ngo izi mbuto ni ingenzi mu buzima bwa Muntu.
si nasoza nabibukije koVitamini A kimwe na flavonoids zitandukanye; alpha na beta carotenes, beta-cryptoxanthin, zea- xanthin na lutein. Ibi byose bifasha kurinda umubiri kuba wasaza cg ukangirika. Vitamin A ikaba ingenzi cyane mu kubona n’imikorere myiza y’uruhu. Kurya imbuto zikungahaye kuri flavonoids bifasha umubiri kwirinda kanseri y’ibihaha, iyo mu kanwa, mu muhogo ndetse no mu nkanka.
Uwineza Adeline