Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ruraburira abanyarwanda ko hari itsinda ry’abatekamutwe bakoresha ikoranabuhanga bakizeza abantu ko nibishyura $100 bazunguka andi $700 mu gihe kitambiranye . Ubu butekamutwe babwise “100K for 800K”.
RIB iramenyesha abaturarwanda ko ubwo bucuruzi butemewe mu Rwanda kuko bugamije ubwambuzi bushukana.
Uru rwego kandi rurasaba ababigiyemo bose guhita babibavamo kuko uzabufatirwamo wese azahanwa nk’uko amategeko abiteganya.
Dore uko bikorwa
Abacuze uyu mugambi bavuga ko umuntu wa mbere atanga $100, agashyirwa muri system( babyise kujya hagati mu ruziga ry’umupine=middle of the wheel). Iyo amaze kugeramo akora k’uburyo hari abandi bantu umunani bamwiyomekaho, buri wese akashyura $100 bityo wa muntu waje mbere akaba agize $800, nk’igihembo cy’uko ari we uba wabazanye.
Kugira ngo uwaje mbere agire ariya mafaranga bisaba ko abamwiyometseho baba barabikoze k’uburyo baba bashagaye rwa ruziga inshuro eshatu( 3circles).
Bahumuriza umuntu bamubwira ko ntacyo ahomba kuko aba yaratanze $100 inshuro imwe, ubundi akaguma mu nyungu.
Icyo bashishikariza umuntu ni ukwinjira muri iriya system akishyura ariya madolari twavuze huruguru.
Bavuga kandi ko iyo umuntu winjiyemo mbere yujuje amadolari ye $800, system imukuramo, kugira ngo n’abandi babone ayo mahirwe.
Ibi bisa n’ubundi bucuruzi bwigeze kwitabirwa ku bwinshi n’abanyarwanda bukorerwa kuri murandasi bwiswe ‘pyramid’ aho umuntu yasabwaga gutanga amafaranga runaka mu gutangira maze agasabwa gushishikariza abandi kwinjira muri ubwo bucuruzi bityo inyungu akayibona bitewe n’umubare w’abinjiye mu bucuruzi bamushamikiyeho.
Ubu bucuruzi bwaje guhagarikwa mu mwaka w’2019 n’inzego z’umutekano maze benshi mu banyarwanda bari barashoyemo akayabo barira ayo kwarika.
UMUKOBWA Aisha
UMUKOBWA Aisha