Mbarushimana Sefu na Deo Nzabonimpa nibo bahabwa amahirwe menshi yo kuba umwe muribo yakwibona ku ntebe y’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu.
Mu gitondo cyo kuwa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, mu Turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru, habaye igikorwa cyo gutora Abajyanama rusange b’Uturere, nk’uko byakozwe no mu zindi Ntara.
Ejo taliki ya 18 Ugushyingo 2021 nibwo buri Karere ko mu Rwanda kazararana Komite nyobozi,mu bucukumbuzi bwakozwe n’Umunyamakuru wacu uri mu Karere ka Rubavu,mu biganiro yagiranye n’abavuga rikijyana ndetse n’abanyapolitiki batandukanye bo muri ako Karere berekana ko Bwana Mbarushimana Seif ashobora gutungurana agatsindira kuyobora Akarere ka Rubavu.
Ibyo bashingira ni uko uyu Mbarushimana Seif avuka mu muryango mugari w’abacuruzi bo mu Karere ka Rubavu ndetse ise umubyara akaba yarigeze guhagararira inganda zikomeye harimo n’uruganda rwa Toyota muri Gisenyi,kandi akazi uyu Mbarushimana Seif yagiye akora kamushyize ahagaragara dore ko yari asanzwe ari umukozi wa Banki y’ubucuruzi ya KCB.
Ikindi bashingiraho n’uko asengera mu idini rya Abayisilamu kandi akaba aribo biganje mu Mujyi wa Rubavu,iyi nayo akaba ari imwe mu nzira ishobora kumuhira nkuko byagendekeye kuri Sheih Bahame Hassan.
Nzabonimpa Deo nawe aza ku mwanya wa kabiri mu bahabwa amahirwe yo kuba yayobora Aka karere ka Rubavu,mu bucukumbuzi bwakozwe na Rwandatribune bwerekana ko uyu mugabo yagize igihe cyo kwitegura aya matora ku buryo nta kintu na gito yari abuze kuko yungukiye mu ntege nke z’umubiri z’uwari Meya wacuye igihe kuko byakunze kuvugwa ko yagiye ahura n’uburwayi.
Nzabonimpa Deo yabonye akanya ko kwikiza imbogamizi zose zagomba gutuma adatorwa harimo abakozi b’Akarere batamwumviraga nk’uko byagiye bivugwa mu binyamakuru bitandukanye,ndetse uyu Nzabonimpa Deo mu cyuho cy’Umuyobozi w’Akarere nka Visi Meya ushinzwe ubukungu yabonye umwanya wo gusabana n’abaturage ndetse n’itangazamakuru hose arigaragaza bamwe baramunenga abandi baramushima,ibyo byose rero bikaba bimuha amahirwe yo kuba Meya mushya w’Akarere ka Rubavu cyangwa akagumana umwanya we yari asanzweho.
Uwineza Adeline