Kuri wa 20 Ukuboza buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara zo mu kanwa ndetse no kwita ku isuku yo mu kanwa. Kuri uyu munsi abahanga bagiriye inama abantu bose yo kwita ku isuku yo mukanwa.
1.Abantu basabwa koza amenyo buri uko bamaze gufata amafunguro
Nk’uko Dr. Muhigana Adelaide impuguke mubijyanye n’indwara zomukanwa, avuga ko kugira ngo umuntu yirinde uburwayi bw’amenyo ndetse n’indwara ziterwa no kugira isuku nke yo mu kanwa buri muntu wese asabwa koza amenyo byibura inshuro 3 ku munsi.
Iyi mpuguke yakomeje ivuga ko aribyiza kugira isuku yo mukanwa, agira ati “ umuntu agomba koza amenyo burigihe uko amaze gufungura akabikora inshuro 2 kumunsi hagati nibura nyuma y’iminota 5 mugihe umaze gufungura.
Dr. Muhigana yakomeje avuga ko koza amenyo ar’ingenzi cyane ko birinda umuntu kurwara indwara zamenyo azitewe no kutoza amenyo umwanda uragenda ukihoma kumenyo hakaba harimo za mikolobe izo mikorobe zijya munda zikagera kumutima bishobara gutuma umugore utwite akuramo inda .
2.Gusuzumisha amenyo ni ingenzi bidasabye ko akurya
Dr Muhingana avuga ko koza mu kanwa birinda guteza uburwayi bw’ishinya n’amenyo bituruka ku dukoko dukomoka ku byo yariye duhagama mu menyo no mu ishinya, bigatuma amenyo acukumbuka ndetse n’ishinya cyangwa ibice biyegereye bikabyimba.
Inyigo yakozwe na RBC mu 2018 ku bantu 2097 bagiye kwa muganga kwivuza indwara zo mu kanwa 2/3 muri bo bari bafite amenyo yatobotse cyangwa yamanyutse bitewe no kutoga mu kanwa.
Ubushakashatsi bwakozwe na RBC mu mwaka wa 2021 bwerekanye ko 92% by’Abanyarwanda bisuzumishije amenyo muri uwo mwaka babitewe n’uko bababaraga cyane mu gihe abangana na 1% aribo bisuzumishije bagamije kureba uko bahagaze.
Isuku nke yo mu kanwa itera uburwayi, ubu bushakashatsi kandi bwerekanye ko Abanyarwanda bagera kuri 67%, boza amenyo rimwe ku munsi mu gihe abayoza kabiri ari 19% gusa.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko abarwayi bajya kwivuza ku bigo nderabuzima no ku bitaro by’uturere, abagera kuri 40% bivuza indwara ziterwa n’umwanda wo mu kanwa.
Yakomeje avuga ko abarwayi bagera kuri 85%, abagera kuri 40% muri bo bafite ikibazo cy’indwara zo mu kanwa (oral diseases)”.
Minisitiri Nsanzimana avuga ko kutoza amenyo bitera indwara nyinshi zirimo izo mu kanwa ndetse no kurwara amenyo ubwayo.
Avuga kandi ko byoroshye cyane kurwanya izi ndwara zikaranduka burundu kuko buri wese yitabiriye kugira isuku byamufasha kuzirinda
Mukarutesi JESSICA