Uburwayi bw’amaso bumaze kuba ikibazo mubuzima bwa muntu , ibibazo bimaze gufatan’abana mugihe kera abageze muzabukuru aribo bagiraga ikibazo cy’amaso gusa , ubu Inzobere muvuzibwamaso bavugako umuntu ashobora kubwirinda kukigero cya 80%.
Dr Nzabamwita Josephe avugako umuntu ashobora kwirinda uburwayi bw’Amaso , nk’uko yabitangaje mukiganiro yagiranye nabanyamakuru aho yavuze ko umuntu wese ashobora kwirinda uburwayi ku kigero cyo hejuru .
Uyu muganga avuga ko uburyo bwambere bwo kwirinda uburwayi bw’amaso umuntu agomba kwirinda kujya ahantu hari ikintu cyagutokoza amaso nko kujya ahantu hari imikungugu ishobora kujya mumaso ,umuntu kandi agomba kwirinda akirinda kujya ahantu hari imyotsi ihumanya amaso ndetse n’ ikirerendetse.
Inzobere zagaragaje ko igihe umuntu ari ahantu hari ibishobora kumutokoza bishobora kumuteraibyago byishi byo kurwara amaso,nibyiza ko ya kwambara indorerwamo zimurinda i myanda ko
yakwinjira mumaso .
Inzobere mubuvuzi bwa maso zasobanuye ko umwotsi w’inkwi ,umwotsi w’imodoka umuyaga urimoumukungugu ndetse ni micanga byakwiridwa hakoreshejwe indorerwamo zitari izamaso.
Abantu bari munsi y’imyaka 40 bagirwa inama yokugana ibigo ngerabuzima byibura rimwe mumyaka ibiri(2)kugirango bisuzumishe uburwayi bwa maso, abafite uburwayi budakira basabwa kwisuzumisha keshi gashoboka kugira ngo muganga abafashe kwirinda ibirwara byahato nahatoi byabageraho birimo n’uburwayi bw’amaso.
Ubu shakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’ubuzima bugaragaza ko mu Rwanda umuntu umwe ku ijana( 1%)mu bafite hejuru y’imyaka 50 bahumye bitewe n’impamvu zashoboraga kwirindwa.
Mukarutesi Jessica