Gerard Buscher umutoza w’ikipe y’amavubi w’agateganyo yashize hanze urutonde rw’abakinnyi, ari bwifashishwe mu mukino urayihuza na Senegal kuri uyu mugoraba.
Abakinnyi 11 bashobora kubanza mu kibuga ni aba bakurikira:
Ntwari Fiacre
Mutima Isaac
Mutsinzi Ange
Ishimwe Christian
Ombolenga Fitina
Bizimana Djihad
Niyonzima Sefu
Ruboneka Bosco
Mugisha Gilbert
Byiringiro Lague
Nshuti Innocent
Amavubi arakina na Senegal mu mukino wa nyuma wo mu itsinda L ryo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizaba umwaka utaha.
Amavubi gutsindirwa na Senegal iwabo, ariko uyu munsi arakina nayo . ni umukino urabera kuri Stade ya Huye uyu munsi saa tatu z’ijoro.
Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika, CAF, ni yo yemeje amasaha yo gukina mu ijoro nubwo Sénégal yabanje kuvuga ko yifuza kuzakina hakiri kare byibuze saa Kumi n’Igice. Ni ku nshuro ya mbere Amavubi agiye kwakira umukino ukaba mu masaha akuze ari hejuru saa Moya.
Amakipe yombi yiteguye umukino kuko abakinnyi bose bazafasha u Rwanda bageze mu Karere ka Gisagara aho bacumbitse ndetse na Sénégal yageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Kane, ihita yerekeza i Huye aho igomba kuba icumbikiwe ikazanakinira umukino.
Senegal yageze mu Rwanda saa mbiri z’ijoro ikomereza i Huye kuri Hotel Mater Boni Consilii. Biteganyijwe ko bakora imyitozo uyu munsi saa cyenda ejo mbere yo gukina umukino w’ejo.
Nubwo FERWAFA yari yaratinze kumenyekanisha amasaha umukino uzabera, ibiciro byagiye hanze hakiri kare ndetse nigaragaza ko kwinjira kuri uyu mukino bizaba ari 1000 Frw mu myanya isanzwe, 3000 Frw ahatwikiriye ndetse n’ibihumbi 10 Frw mu myanya y’icyubahiro.
UMUTESI jessica
(Provigil)