Abantu bakunze kugira ikibazo cy’igogora, n’ubwo hari igihe bidafatwa nk’uburwayi, ariko usanga ababifite bibatera kumva bagugaye ndetse ntibabashe no kubahiriza ingengabihe yo gufata amafunguro mu buryo bukwiriye.
Ibimenyetso by’ingenzi by’igogora ritagenze neza
Kumva uremerewe mu nda, gutumba (ballonnement), rimwe na rimwe kumva ububabare budakabije, kugira ikirungurira n’ibindi.
Dore zimwe mu nama zagufasha gukemura ikibazo cy’igogora
Kurya indyo yuzuye
Kurya indyo yuzuye ni ryo bwiriza rya mbere rirebana no kugira urwungano ngogozi rukora neza, umuntu afata intungamubiri zose umubiri ukeneye, hirindwa kurya amafunguro akungahaye ku binure bibi birushya igogora.
Guhekenya witonze no kunoza neza ibyo urya mbere yo kumira
Guhekenya ni cyo cyiciro cya mbere kibanziriza igogora, mbere y’uko bigera ku zindi ngingo zibishwe.
Mu gihe igifu cyakiriye ibiryo bitanoze mu guhekenya, gikoresha imbaraga nyinshi ndetse bikanagisaba gukora acide nyinshi, bishobora no kugitera kumva cyokerwa. Ni byiza rero kwita ku cyiciro cyo guhekenya bigakorwa neza.
Gukoresha ibirungo bifasha igogora
Urusenda ruri muri bimwe mu birungo bifasha igogora, ariko ku batarukunda cyangwa ku batemerewe kururya kubera impamvu z’ubuzima, bashobora gukoresha puwavuro (poivre) ndetse na tangawizi (gingembre) bifasha cyane mu mikorere myiza y’amara.
Kurya ibikungahaye kuri za fibure (fibres)
Ibi bigira umumaro cyane mu gutuma igogora rigenda neza cyane. Fibure ziboneka mu mineke no mu mbuto muri rusange, mu mboga, mu binyampeke byuzuye (bitatunganyirijwe mu nganda).
Kumenya amafunguro agutera kugugara ukayareka
Bitewe n’uko imibiri y’abantu itandukanye, hari abantu bagira ikibazo cy’igogora bitewe n’uko bagira ubwivumbure (allergie) bw’umubiri ku bintu runaka.
Urugero, hari abagira ubwivumbure ku mata bitewe n’isukari ibamo yitwa lactose, hakaba n’ababugira kuri gluten iboneka mu binyampeke. Bityo rero iyo wamaze kubigerageza kenshi bikakugwa nabi, ni byiza kubihagarika.
ikitonderwa: Izi ni zimwe mu ngero, ariko si zo gusa, urutonde rwaba rurerure, kuko hari n’abo usanga bavuga ko batarya inyama kubera ko zibatera gutumba, soya, n’ibindi.
Kunywa bihagije
Igogora rikorwa kandi hifashishije ibinyobwa. Uretse amazi, hari n’ibindi binyobwa bifasha igogora birimo umutobe w’imbuto, amasupu, ndetse n’ibyayi bitandukanye (tisanes) ukuyemo icyayi cy’umukara n’ikawa kuko byo hari abo bishobora gutera uburyaryate mu gifu.
Kugenda n’amaguru
Gukora urugendo rugufi n’amaguru mu gihe cy’iminota byibuze 15 bifasha igogora kugenda neza.
Kurya utuje (mu mutuzo)
Kurira ahantu hari urusaku, mu kavuyo, cyangwa se wumva ubangamiwe hari ubwo bituma ubwonko budatanga amakuru y’uko wahaze, bityo ukaba warya ukarenza urugero, bigatuma igogora ritinda bikakuviramo kugugara.
UMUTESI Jessica