Umupolisikazi ukomoka muri Zambia uri mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), yatsindiye igihembo gitangwa n’Ishami rya Loni rishinzwe ibikorwa by’amahoro, nk’Umupolisikazi witwaye neza muri uyu mwaka wa 2020.
Chief Inspector Doreen Malambo amaze imyaka 24 mu bijyanye n’imirimo y’igipolisi.
Malambo afatanyije n’Ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye cyita ku Baturage, UNFPA, yaharaniye uburenganzira bw’abagore n’abakobwa muri gahunda yo guharanira uburenganzira bw’abakobwa n’abagore (Stand Up for Rights of Women and Girls). Muri iyi gahunda yafashije mu kugabanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorerwaga abagore muri Sudani y’Epfo.
Malambo yanashyizeho ihuriro rihuza abapolisi b’abagabo bo muri Sudani y’Epfo, rigamije gushishikariza abandi bagabo gushyigikira no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore no kumvikanisha ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Loni ivuga ko yatanze umusanzu kandi mu gusakaza amakuru yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, ku matsinda y’abanyantege nke barimo n’ababana n’ubumuga.
Umujyanama mu by’igipolisi muri Loni, Luís Carrilho, yagarutse ku ruhare rukomeye Malambo yagize mu kuzamura uburinganire muri Sudan y’Epfo.
Yagize ati “Nk’ushinzwe guharanira amahoro muri ibi bihe bikomeye, Malambo yakomeje inshingano ze zo gukorera abaturage. Mu bijyanye n’uburinganire ni inshingano yakoranye imbaraga ze zose muri iyi misiyo ndetse atuma abagabo benshi babasha kumenya ko bafite inshingano n’ibyo bakagombye gukora.”
Malambo Doreen, yavuze ko yashimishijwe no kuba Loni yarabonye umuhate w’imbaraga ze mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore.
Yagize ati “Kumenya ko nakoze itandukaniro mu kuzamura abagore no kugaragaza ubushobozi bwabo muri sosiyete, byanyongereye imbaraga.”
Yongeraho ati “Gushyigikira abagore nirwo rufunguzo rwo kugaragaza inyungu, ubushobozi, ibyifuzo ndetse n’uruhare rw’umugore nk’abashinzwe kumuteza imbere, muri gahunda y’amahoro n’umutekano.”
Igihembo kizatangwa mu cyumweru cyahariwe Polisi muri Loni kizatangira tariki 2 kugeza 6 Ugushyingo 2020. Ni ku nshuro ya 15 iki gihembo kizaba gitanzwe.
Kugeza ubu mu bapolisi 11000 bari mu butumwa bwo kugarura no kubungabunga amahoro ku isi, abagore ni 1300.
Dukuze Dorcas