Dosiye iregwamo abantu batatu barimo uwari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA bakurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano, yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha.
Byemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry wavuze ko uru rwego rw’Ubugenzacyaha rwashyikirije Ubushinjacyaha iyi dosiye kuri uyu wa 27 Kamena 2022.
Yagize ati “Nibyo koko dosiye yaregwagamo Nzeyimana Félix, Tuyisenge Javan na Muhire B. Henry yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 27 Kamena 2022.”
Dr Murangira yatangaje ko Muhire Henry Brulart wari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA we akurikiranwe adafunze mu gihe abandi babiri ari bo yaregwagamo Nzeyimana Félix na Tuyisenge Javan, batawe muri yombi mu cyumweru gishize.
Aba bantu batatu bakurikiranyweho ibyaha bitatu, birimo Guhimba, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano no guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe.
Dr Murangira yavuze ko kuba Muhire akurikiranywe adafunze, ari ubushishozi bw’umugenzacyaha ukurikiranye iyi dosiye ndetse abyemererwa n’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaba, rivuga ko ukekwaho icyaha ubundi ihame ari uko akurikiranwa ari hanze.
Yavuze ko Umugenzacyaha yabone nta mpamvu yo kuba Muhire yakurikirwa afunze, akemeza ko akurikiranwa ari hanze.
Muhire Henry Brulart wari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yahagaritswe kuri izi nshingano tariki 20 Kamena, ubwo FERWAFA yatangazaga ko yamuhagaritse kubera imikorere itanoze yamuranze mu kazi ke.
RWANDATRIBUNE.COM