Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye ya Bamporiki Edouard ukurikiranyweho icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indoke.
Bamporiki yahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco. Yahagaritswe kuri uyu mwanya muri Gicurasi ndetse ahita atangira gukorwaho iperereza.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko Bamporiki akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa.
Ati “Guhera tariki ya 5 Gicurasi, Bamporiki Edouard yakorwagaho iperereza ku cyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indoke. Ubu dosiye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.”
Dosiye ya Bamporiki yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 7 Nyakanga 2022.
Ubwo yahagarikwaga, Bamporiki yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, asaba imbabazi Umukuru w’Igihugu, anemera ko koko icyo cyaha yagikoze.
Mu butumwa yanditse abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagize ati”Nyakubahwa Umukuru w’u Rwanda PaulKagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye Kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.”
Icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, Bamporiki yemeye ko yakoze, aramutse agihamijwe n’inkiko yahanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka itanu y’igifungo ariko kitarenze irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.