Ubushinjacyaha Bukuru bwatangaje ko dosiye ya Rusesabagina, Nsabimana ,Nsengimana n’abandi barwanyi b’umutwe wa FLN, bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, ubwicanyi, gushimuta no gutwikira abantu yaregewe Urukiko Rukuru.
Aba 18 barimo Rusesabagina Paul wari Umuyobozi Mukuru wa FLN n’abandi bari abarwanyi b’uyu mutwe bagabye ibitero mu bice bya Nyabimata n’ahandi mu Ntara y’Amajyepfo.
Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara wari Umuvugizi wayo na Nsengimana Herman wamusimbuye akimara gutabwa muri yombi bo bari basanzwe barashyikirijwe urukiko ndetse bari no kuburana.
Mu Ukwakira Ubushinjacyaha bwari bwatangaje ko bwifuza ko dosiye z’aba bose zahuzwa kuko ibyo bakurikiranyweho bifitanye isano.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ubushinjacyaha bwatangaje ko Dosiye z’abahoze mu mutwe wa FLN n’abawubereye abayobozi zashikirije Urukiko rukuru .
Baragira bati” “Uyu munsi Ubushinjacyaha bwaregeye mu mizi Urukiko Rukuru, dosiye iregwamo abantu 18 bari mu Mutwe MRCD-FLN, bakurikiranyweho ibyaha birimo iterabwoba, ubwicanyi, gushimuta no gutwikira abantu.”
Paul Rusesabagina aregwa ibyaha 13 birimo iterabwoba, gutera inkunga imitwe y’iterabwoba, kwinjiza abana mu gisirikare, gushimuta, gutwika no kurema imitwe y’iterabwoba.Ni ibyaha bijyanye n’umwanya w’ubuyobozi yari afite mu mutwe witwara gisirikare wa FLN wabarizwaga mu mpuzamashyaka MRCD.
Mu bari muri iyi dosiye hari abandi basirikare bawo nka Nsanzubukire Félicien (uzwi nka Fred Irakiza), Anastase Munyaneza na Ndagijimana Jean-Chrétien (umwana w’uwahoze ayobora FLN, Laurent Ndagijimana wari uzwi nka Wilson Irategeka).
Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable, yari aherutse gutangaza ko bifuza ko dosiye z’aba bose zazahuzwa ubwo zaba zigeze mu rukiko kuko bisanzwe bikorwa kandi biteganywa n’amategeko.
Ati “Bisanzwe bikorwa kandi biteganywa n’amategeko. Iyo abantu baregwa ibyaha bimwe bakoreye ahantu hamwe igihe kimwe, biba ari mu nyungu z’ubutabera ko baburanishirizwa hamwe.”
Paul Rusesabagina wari ukuriye aba bose mu mpera za Kanama nibwo yatawe muri yombi, urukiko ruherutse kwemeza ko akomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje ku byaha akekwaho.
Mu mpera za Nzeri yemereye urukiko ari umwe mu bashinze Umutwe wa FLN, ndetse ko wakoze ibyaha ku butaka bw’u Rwanda binyuze mu bitero wagabye, nubwo ngo atari cyo wari washyiriweho.