Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi impuguke akaba n’umusesenguzi mu by’ubukungu mpuzamahanga, Dr Bihira Pierre Canisius, akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Dr Bihira wakoreye amabanki atandukanye mu Rwanda, kuri ubu yari ari mu kiruhuko cy’izabukuru, aho abihuza no kuba Umuyobozi w’Ikigo cyitwa AFADE Ltd. Yatawe muri yombi ku wa 25 Kanama 2021.
Icyo Dr Bihira akuriranweho
Amakuru avugwa ku itabwa muri yombi9 rye avuga ko Dr Bihira w’imyaka 61, yijeje abantu batandukanye ko nibagura imigabane muri AFADE [African Agency for Development and Environmental Project], bazabona inyungu zihuse.
Umuturage watanze amakuru yavuze ko yabonye Dr Bihira kuri televiziyo ari guhamagarira abantu kuzana amafaranga, avuga ko agiye gukora ikigo cy’imari ndetse kizajya gitanga inyungu zihuse.
Yavuze ko Dr Bihira yabwiraga abaturage ko azajya abigira imishinga ku buntu, bagakora ibikorwa bibyara inyungu ndetse akabaguriza binyuze mu mushinga yari yatangije witwa Kanani Project nawo ushamikiye ku kigo AFADE.
Umwe mu baturage waganiriye na Igihe dukesha iyi nkuru Yagize ati “Mu bo yariganyije nanjye ndimo, mfite ibihamya, twamuhaye amafaranga yacu arangije ayashyira ku mufuka we. Ntabwo yakanzwe ngo aba ni abakecuru cyangwa abasaza, bose yarariye.”
Aba baturage batanze agera kuri 16.000.000 Frw mu bihe bitandukanye. Ubu ibyo bemerewe ntabyo babonye, basaba n’amafaranga batanze nayo ntibayasubizwe.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeje aya makuru avuga ko kuri ubu akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Dr Murangira yibukije Abaturarwanda ko RIB itazihanganira uwo ariwe wese uzafatwa yakoze icyaha nk’iki cyo gutwara iby’abandi akoresheje uburiganya.
Ati “RIB iributsa abantu bose muri rusange ko bajya bagira amakenga mu gihe cyose hari umuntu ubizeza inyungu zihuse. Nibashishoze, umuntu abanze asesengure niba ibyo yijejwe bishoboka mu buryo bufatika atari mu magambo gusa.”
Ikindi RIB ntizihanganira abantu bose bizeza abantu ibyiza kugira ngo babatware umutungo wabo, amategeko azabahana, barasabwa kubireka.
Dr Bihira kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko itarenze itatu n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw ariko itarenze miliyoni 5 Frw.