Dr Bizimana Jean Damascène wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, yagizwe Minisitiri wa Mbere wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda mu gihe Busingye Johnston yakuwe muri minisiteri aho atakiri minisitiri w’ubutabera.
Izi mpinduka zirimo ko Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yashyizweho ku wa 14 Nyakanga 2021 yabonye umuyobozi wayo wa mbere. Ni Dr Bizimana Jean Damascène wayoboraga CNLG kuva mu 2015.
Iyi minisiteri yahawe kuyobora ifite inshingano zo kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, kubungabunga umurage w’amateka no gutoza uburere mboneragihugu.
Busingye yari amaze imyaka umunani ayobora Minisiteri y’Ubutabera,akaba yawukuweho agirwa ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza asimbuye Yamina Karitanyi wari muri izi nshingano kuva muri Nzeri 2015.
Yamina Karitanyi we yahise agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz,uyu yigeze kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukerarugendo no kubungabunga Ibidukikije mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB.
Naho Gatare Francis wari Umuyobozi wa RMB we yagizwe Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu by’Ubukungu.
Ni mu gihe Dr Fidèle Ndahayo yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ingufu za Atomike. Ni ubwa mbere iki kigo kuva cyajyaho gihawe umuyobozi, bijyanye na gahunda igihugu cyihaye zo gukoresha ingufu za nucleaire mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere.
Clarisse Munezero we yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.
Undi wahawe inshingano ni Dr Mihigo Kalisa Thierry wagizwe Umuyobozi Ushinzwe Ubukungu muri Banki Nkuru y’Igihugu umwanya wari urimo nyakwigendera Thomas Kigabo witabye Imana muri Mutarama uyu mwaka.