Nyuma y’igihe gito atangiye inshingano zo kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we bamaze igihe bakundana.
Umuhango wo guhana isezerano hagati ya Dr Yvan Butera n’umukunzi we Diana Kamili, wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Ukuboza 2022 mu Biro by’Umujyi wa Kigali.
Uyu muhango wo gusezerana uyu umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda n’umukunzi we bagiye kubana nk’umugore n’umugabo, wayobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge.
Dr Yvan Butera asezeranye mu mategeko nta kwezi kurashira anasezeranyije Abanyarwanda ko azakora neza imirimo aherutse gushingwa yo kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima.
Umuhango wo kurahira indahiro yo kwinjira muri Guverinoma y’u Rwanda wabaye tariki 30 Ugushyingo 2022, uyoborwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Dr Yvan Butera winjiye muri Guverinoma y’u Rwanda akiri ingaragu ubu akaba yateye ishoti ubugaragu, ni we muto muri Guverinoma y’u Rwanda akaba anafite imyaka 32 y’amavuko.
RWANDATRIBUNE.COM
SI MINISTERY Y’UBUREZI NI IYUBUZIMA
Mbega byiza.Ni imigisha.Bazabyare Hungu na Kobwa.Ibintu bidushimisha cyane kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ariyo iduha “umukwe n’umugeni” (groom and bride).Ishaka ko Umugore n’Umugabo “baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza aribo bake.Couples nyinshi zicana inyuma,bararwana,bagatandukana,ndetse bakicana.Hali n’ababeshya ko Imana ibemerera gushaka abagore benshi,nyamara Gutegeka kwa kabiri 17,umurongo wa 17 Imana ibitubuza.Niba dushaka kuzabaho iteka muli paradizo,tugomba kumvira Imana muli byose,harimo no kubana neza n’uwo twashakanye.