Nyuma yo kuva muri gereza yari amazemo igihe kigera ku mwaka, Dr. Kayumba Christophe yagenewe impano idasanzwe n’abanyeshuri yigishije muri Kaminuza y’u Rwanda bamwifurije ishya n’ihirwe muri uyu mwaka dutangiye.
Dr, Kayumba abinyujije mu butumwa yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter yashimiye abanyeshuri yigishije bamuzirikanye bakamugenera impano y’Ifoto ye, aho avuga ko ari ishema ndetse binamwibutsa ibihe byiza yagiranye n’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda.
Yagize ati”Ni ibihe byo guca bugufi ngashimira abahagarariye abanyeshuri nigishije kuri ubu bakaba ari abagabo n’abagore bakora imirimo inyuranye bansuye bakananyifuriza umwaka mushya. 2019 -2020 byari ibihe bitanyoroheye. Ni ibihe byiza binyibutsa inkuru n’ibiganiro twagiranaga mu ishuri , ni ibintu byiza byo kwibukwa”
Christophe Kayumba yahamijwe icyaha cyo guteza imvururu ku kibuga cy’indege n’urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuwa 29 Nyakanga 2020. Rumukatira umwaka umwe w’igifungo habariwemo igihe yari amaze muri gereza. Yafunguwe kuwa 5 Ukuboza 2020 aho kuri ubu akomeje imirimo ye nk’umuyobozi mukuru wa MGC Consults ltd n’umuyobozi w’ikinyamakuru The Chronicles.rw.
Ildephonse Dusabe