Dr Kayumva Christopher wigeze kuba umwarimu wa kaminuza, wari umaze igihe afunzwe, yagizwe umwere ku byaha yaregwaga birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Dr Kayumba wari ugiye kuzuza umwaka n’igice afunze kuko yatawe muri yombi muri Nzeri 2021, yagizwe umwere kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Gashyantare.
Ni icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwemeje ko uyu mugabo nta cyaha kimuhama mu byo yaregwaga.
Uretse icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahao, Dr Kayumba yanaregwaga icyaha cy’ubwinjiracyaha muri iki cyaha cyo gukoresha undi imibonano ku gahato.
Yashinjwaga kuba yarakoreye icyo cyaha umukobwa wakoraga akazi ku mu rugo imwe mu bihe bitandukanye ndetse n’icy’ubwinjiracyaha mu gukoresha undi imibonano mpuzabitsina umukobwa yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda.
Uyu mugabo usanzwe azwiho ubuhanga mu busesenguzi we yaburanye ahakana ibyaha yashinjwaga, avuga ko ari ibihimbano bigamije kumucecekesha ngo kuko yagaragazaga ibitagenda.
RWANDATRIBUNE.COM