Kuri uyu wa 02 Ukuboza 2021, Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, Théo Ngwabidje na Guverinoma ye bakuwe ku mirimo yabo.
Ibi byabereye mu nama rusange yabereye i Bukavu. Iyi nama itari yoroshye na gato yari igizwe n’abadepite 48 bagize inteko ihagarariye Intara, gusa 28 muri bo batoye icyifuzo cyamagana uyu mwanzuro w’iyi nteko y’iyi ntara.
Umunyamabanga w’inteko inshingamategeko Jacques Amani, yagize ati ” “Umubare wuzuye wagezeho kubera ko twari twanditse abadepite 33 bo mu ntara. Hano hari 5 babujijwe kwinjira muri salle rusange. Amatora arangiye, twabonye amajwi 28 yo gushyiraho guverinoma y’Intara. Amajwi 5 y’ipfabusa. Bishatse kuvuga rero ko kugeza ubu guverinoma y’Intara yegujwe, ubwo Guverineri nawe arasabwa gutanga ukwegura kwe mu masaha atarenze 48 “.
Ku bwinjiriro bw’icyumba cyabereyemo iyi nama rusange hari harinzwe n’abapolisi babuzaga kwinjira ku bantu baba baturutse hanze bashaka kwinjira, ibi byamaze amasaha icyenda.
Abapolisi bakoresheje ibyuka biryana mu maso kugira ngo batatanye imbaga y’abantu bari bamaze kwiyongera imbere y’inteko. Abanyamakuru nabo babujijwe kwinjira aha hantu.
Abadepite bari basanzwe mu cyumba ntibari buzuye gusa nyuma umubare ngombwa waje kwuzura.
Abanyamakuru 5 bavuzwe mu bakomeretse naho umudepite witwa mwami Kabare arasunikwa asigara mu buryo budasobanutse. Gusa Guverineri w’intara ntiyigeze ahabwa umwanya ngo yisobanure.
Kivu y’Epfo yugarijwe n’ibibazo by’umutekano mucye uterwa n’imitwe y’inyeshyamba ishingiye ku moko cyane cyane mu misozi ya Fizi, Mwenga, Minembwe, Uvira n’ahandi.
Mu kwezi gushize, umujyi wa Bukavu nawo watewe n’inyeshyamba zashatse kuwigarurira zikaneshwa n’abasirikare ba leta, imirwano yaguyemo abantu hafi 10.
UMUHOZA Yves