Perezida Paul Kagame n’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bahuriye mu nama ishobora gusiga Congo Kinshasa yemerewe kwinjira muri uyu muryango.
Iyi nama ya 18 yabaye hifashishijwe iyakure ry’amashusho, yitabiriwe na Perezida Kagame, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Samia Suluhu wa Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania na Uhuru Kenyatta wa Kenya, Prosper Bazombanza Visi Perezida w’u Burundi uhagarariye Perezida Ndayishimiye mu gihe Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo na we yari ahagarariwe.
Iyi nama yanitaniriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr Peter Mathuki, yakurikiye iherutse guhuza ba baminisitiri bahagarariye ibihugu bya EAC tariki ya 22 Ugushyingo 2021 yemeje ko RDC yujuje ibyangombwa byo kwinjira muri uyu muryango.
Aba bashingiye ku busesenguzi bakoze kuri raporo yakozwe n’intumwa za EAC zoherejwe mu mijyi ya Goma na Kinshasa kuva tariki ya 25 Kamena kugeza ku ya 5 Nyakanga 2021, zakoze ubugenzuzi bugamije kwiga ku miterere y’iki gihugu gishobora kuba umunyamuryango mushya.
Abaminisitiri ubwo bari bamaze kwemeza ko RDC yujuje ibisabwa ngo ijye muri uyu muryango, basabye abakuru b’ibihugu guterana, na bo bakabyemeza.
Ubusabe bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bwatanzwe kumugaragaro na Perezida Tshisekedi , waranzwe no gukunda umurongo wa Politiki ibihugu bigize umuryango wa EAC bifite. Ni gahunda yatangiye kuva yatorerwa kuba umuyobozi w’iki gihugu mu mpera z’umwaka 2019.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo niyemezwa iraba ibaye umunyamuryango wa 7 w’uyu muryango washinzwe mu mwaka 1967 nyuma mu mwaka 1977 ukaza kuvanwaho. Uyu muryango wongeye kubyutsa umutwe tariki 7 Nyakanga 2000, aho watangiranye n’ibihugu 3, aribyo Uganda, Kenya na Tanzania.
Mu mwaka 2008 nibwo u Rwanda rwinjiye muri uyu muryango ruza gukurikirwa n’u Burundi na Sudani y’Epfo byinjiye mu myaka yakurikiyeho.