Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa UN muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Madame Bintou Keita yatangaje inzira 3 zakoreshwa ngo ikibazo cya M23 kirangire burundu n’amahoro agaruke mu burasirazuba bwa Congo.
Ibi byatangajwe na Madam Keita mu butumwa yatangiye mu mujyi wa Goma usanzwe ari wo murwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru, ubwo yatangazaga ko ingabo za MONUSCO zifatanyije n’iza Leta ya Congo bagaruye ituze muri teritwari ya Nyiragongo na Rutchuru nyuma y’ibitero bya M23
Keita yakomeje avuga ko umuhate bagize ugomba gukurikirwa no kurangiza iki kibazo burundu,. Yahereye aho atanga inzira 3 zanyurwamo kugira ngo ikibazo cya M23 kirangire burundu.
Yagaragaje ko inzira ya mbere ari ugukoresha ingufu za gisirikari bagahashya M23, iya kabiri yavuze ko ari Politiki n’ubushake bw’ibihugu byo mu karere, naho inzira ya gatatu yagaragaje ngo ni Porogaramu yo kwambura intwaro inyeshyamba no kubasubiza mu buzima busanzwe.
Gusa iyi nzira yasorejeho yirengagije ko isa n’iyananiranye kuko Leta ya Congo ibi yabigerageje bikanga bikananirana.
Icyakora byatunguye benshi biyumvishaga ko inzira y’ibigabiganiro ariyo yakemura iki kibazo cya Leta na M23 isanzwe ivuga ko yo ishaka amahoro.
Kuri uyu wa mbere nibwo umuvugizi wa Guverinoma ya DRC, Patrick Muyaya yumvikanye avuga ko badashobora kuganira na M23 kuko ari umutwe w’iterabwoba.
Naho M23 nayo igatangaza ko ishaka amahoro ndetse igasaba Leta kubahiriza amasezerano bagiranye muri 2013.
Iyi ntambara bavuga ko yahitanye abasirikare 16 ba Congo naho babiri ba MONUSCO barakomereka mu gihe abaturage barenga ibihumbi 100 bavanywe mu byabo nayo.
Yves UMUHOZA
RWANDATRIBUNE.COM