Guverinoma ya Repuburika iharanira demokarasi ya Congo k’ubufatanye na MONUSCO k’umunsi w’ejo tariki ya 30 Nzeri bakomeje gusuzumira hamwe uko ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro zarangiza manda yazo ku butumwa bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu.
Bikaba biteganyijwe ko umubare w’ingabo za MONUSCO wagenda ugabanywa bucye bucye mu byiciro habanje gusuzumwa uko umutekano wifashe muri icyo gihugu.
Biteganyijwe ko uduce aho umutekano utangiye kujya mu buryo ariho ingabo zizagabanywa maze uduce tukirangwamo umutekano muke tukongerwamo ibikorwa byo gucunga umutekano.
Madame Leila Zerrougui uhagaririye Umunyamabanga mukuru wa ONU muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo akaba n’umukuru wa MONUSCO yavuzeko akurikije uko isuzuma riri kugenda biteganyijwe ko ingabo za MONUSCO zitazavira muri DR.Congo
icyarimwe ahubwo zizagenda zigabanywa bucye bucye hakurikijwe uko umutekano uhagaze muri iki gihe,yagize ati: ntabwo tuzahubuka ngo dukure ingabo za ONU ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri DR. Congo(MONUSCO) icyarimwe , ahubwo tuzajyenda tuzigabanya bucye bucye ,mu byiciro bitandukanye tunashingira uko umutekano uzaba wifashe kugirango umutekano w’abaturage utazahungabana.
Leila Zerrougui akaba agomba gushikiriza inteko y’umuryango w’abibumbye ishinzwe umutekano kw’isi uko umutekano uhagaze muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo bitarenze tariki ya 20 ukwakira 2020.
Mu mwaka wa 2018 MONUSCO yafunze ibiro byayo bigera k’umunani mu duce bigaragara ko umutekano usa nuwifashe neza maze yongera ibikorwa byayo muduce tukirangwamo umutekano muke.
Nubwo bimeze bityo abakurikiranira hafi umutekano w’iki gihugu basanga izi ngabo za MONUSCO nta musaruro zigeze zitanga ukurikije akayabo k’amaafaranga azigenderaho,dore kugeza ubu iki gihugu kirangwamo imitwe y’abarwanyi igera ku 184.
Hategekimana Claude