Perezida Félix Tshisekedi yakuyemo Kandidatire ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ku mwanya udahoraho mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye (ONU)gashinzwe amahoro ku isi.
Ibi bikaba byatangajwe na Christoph Lutundula Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe ububanyi n’amahanga mu itangazo ryo kuwa 5 Kamena 2021ariko rikaza gushirwa ahagaragara ku munsi w’ejo taliki ya 7 Kamena 2021.
Muri iryo Tangazo aragira ati : Nyakubahwa Perezida wa Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo akaba na Perezida wUmuryango w’Afurika yunze Ubumwe Felix Tshisekedi yafashe umwanzuro wo gukura Kandidatire ya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo ku mwanya udahoraho mu Kanama ku muryango w’abibumbye gashinzwe amahoro ku isi mu mwaka 2022-2023.”
Christophe Lukumbula akomeza avuga ko uyu mwanzuro wafashwe na Perezida Tshisekedi kugira ngo yibande ku bumwe bw’umugabane w’Afurika no kugarura umwuka mwiza ugamije amahoro muri Afurika yo hagati maze anongeraho ko Perezida Tshisekedi yahisemo kwimurira iyo kandidatire ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu mwaka wa 2026-2027.
Mu mwaka wa 2019 nibwo Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yari yatanze Kandidatire ku mwanya udahoraho mu Kanama ku muryango w’abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi mu mwaka wa 2021-2022 ndetse kuwa 29 Gicurasi 2021 mu ngoro y’Igihugu iherereye i Kinshasa imbere y’abahagarariye ibihugu byabo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo Perezida Tshisekedi akaba yari yakomeje gishimangira iyi Candidatire.
Hategekimana Claude.