Igihugu cya Repuburika iharanira Demokarasi ya Kongo ( DRC) cyatangaje ko cyasubiranye ubutaka bwacyo bwari Bwarigaruriwe n’Abagande.
Balthelemi Kambale uhagarariye Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu gace ka Kasindi Teritwari ya Beni Aganira n’itangazamakuru ,yemeje aya makuru avuga ko DR Congo yongeye gusubirana hegitari zigera kuri Eshatu mu gace ka Kasindi Tritwari ya Beni Intara ya Kivu y’Amajyaruguru , agace gahana umupaka n’Igihugu Cya Uganda.
Akomeza avuga ko ubu butaka bwari bwarigaruriwe n’abahinzi b’Ababagande bajyaga bahinga ,ariko bakagenda Barenga imbibi buhoro buhoro ,kugeza bigaruriye ubutaka bwa DR Congo babuhindura imirima yabo .
Yagize ati:” DR Congo yongeye gusubirana ubutaka bwayo bwari bwarigaruriwe n’Abahinzi b’Abagande mu gace ka Kasindi aho DR Congo ihana imbibi na Uganda.
Ni amakosa yari yarakozwe n’abo bahinzi b’Ababagande barenze imbibi kugeza bahinduye ubutaka bwa DR Congo imirima yabo.”
Yarangije avuga ko iki gikorwa cyabaye mu mutuzo ku bufatanye bwa DR Congo na Guverinoma ya Uganda.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com