Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo kuri uyu wa kabiri yasabye indishyi z’ibyangijwe n’intambara yabaye hagati y’1998-2003.
DR Congo ivuga ko Umuryango wabibumbye wabaruye ko Uganda igomba kwishyura miliyari ziri hagati 6-10 z’amadorari y’Amerika nk’agaciro k’ibyangijwe n’intambara.
Urukiko Mpuzamahanga rwaciye uru rubanza rwabaye muri 2005 rwemeje ko Uganda yishyura miliyari y’amadorari nk’indishyi y’ibyangijwe n’intambara yarangiye inahitanye miliyoni 3 z’abaturage ba Congo.
Nyuma y’uko impande zombi zinaniwe kumvikana zasubiye mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i Lahye ari narwo rwategetse Uganda kwishyura aka kayabo nk’indishyi z’uko yavogeye ubutaka bw’ikindi gihugu.
Umunyamategeko wunganira DR Congo Paul-Crispin Kakhozi Bin-Bulongo, yavuze ko iyo ntambara y’imyaka itanu Uganda yateye, yakurikiwe n’ibikorwa by’urugomo byabangamiye bikomeye umurenganzira bw’ikuremwamuntu.
Abategetsi ba RDC bavuze ko bakeneye ko Uganda itanga indishyi ziri hagati ya miliyari 6 na 10 z’amadolari.
Bitegekanijwe ko ababuranira Uganda biregura muri uru rukiko kuwa kane tariki ya 22 Mata 2021.