Nyuma yaho Perezida Tshisekedi ashyize Lt Gen Ndulu Chaligonza ku buyobozi bukuru bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru,Dr Denis Mukwege wegukanya igihembo cya Prix Nobel mu 2019 akaba n’umunyapolitiki okomeye muri DRC, yarwanyije iki kemezo ndetse anenga Perezida Tshisekedi kuba amahitamo ye yaguye kuri Lt Gen Ndulu Chaligonza afata nk’umunyamahano.
Lt Col Ndulu Chaligonza, niwe wagizwe Guverineri mushya w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, asimbuye Lt Gen Constant Ndima uheruka gutumizwaho i Kinshasa, kugirango ajye gutanga ibisobonuro ku bwicanyi ingabo za Leta FARDC,ziheruka gukorera Abatuturage mu mujyi wa Goma kuwa 30 Kanama 2023 ,hakagwa abagera kuri 43 abandi barenga ijana bagakomereka bikomeye.
Nyuma y’iki cyemezo,Dr Denis Mukwege atariye iminwa, yahise abwira Perezida Tshisekedi ko afashe Inyeshyamba akayisimbuza indi Nyeshyamba ngo kuko uyu Lt Gen Ndulu Chaligonza, yahoze ari umwe mu bari bagize umutwe wa RCD/K-ML na Ex- UPC akaba yari umwe mu bari begereye Thomas Lubanga ndetse akaba yarigeze kugira imikoranire ya hafi na Gen Bosco Ntaganda.
Ati:” Inyeshyamba yasimbuye inyeshyamba mwene wabo. Yaba Lt Gen Constant Ndima yaba na Lt Gen Ndulu Chaligonza wamusimbuye bose ni bamwe bagakwiye kuba bari imbere y’ubutabera. Ndagirango mbibutse ko Lt Gen Ndulu Chiligonza yahoze akorana bya hafi na Thoma Lubanga mu nyeshyamba za RCD/KML na Ex-UPC. Yanakoranye kandi na Gen Bosco Ntaganda.”
Denis Mukwege, yibukije Perezida Tshisekedi ,ko yaba Thomas Lubanga na Gen Bosco Ntaganda bakoranye na Lt Gen Ndulu Chaligonza, ubu bakaba bari mu bihano bashyiriweho n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’I Lahe (ICC) bashinjwa ubugizi bwa nabi no kugira uruhare mu bikorwa byibasiye inyokomuntu mu burasirazuba bwa DRC.
Dr Denis Mukwege, avuga ko Perezida Tshisekedi , atagakwiye gushyira Gen Ndulu Chiligonza ku buyobozi bukuru bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ,mu gihe we amufata nk’inyeshyamba yakoze amabi menshi muri Kivu y’Amajyaruguru.
Yakomeje avuga ko Lt Gen Ndulu Chaligonza ,yagakwiye kuba iri gukurikiranwa n’ubutabera, kubera ubufatanyacyaha yakoranye na Thomas Lumbanga na Gen Bosco Ntaganda mu byaha byibasiye Inyokomuntu mu burasirazuba bwa DRC .
Dr Denis Mukwege, yakomeje avuga ko gushyira Lt Gen Ndulu Chaligonza ari igikorwa kigayitse perezida Tshisekedi yakoze no gusuzugura ubutabera .
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com