Ibibazo Dr Denis Mukwege yibajije nyuma y’uko ingabo z’u Rwanda zagiye kugarura amahoro muri Mozambique zihawe inkunga ya Miliyoni 20 z’ama euro n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’I Burayi, ibi bibazo byose byasubijwe na Ambasade y’Ubudage muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya congo mu butumwa bwabo bacishije k’urukuta rwabo rwa Twitter aho bavuze ko byose byari ngombwa.
Bagize bati” imvugo yawe ihishemo ibibazo wibazaga yarumvikanye ariko ntiwirengagize ko ingabo z’u Rwanda arizo ziri kugarura amahoro muri Mozambique, icyo ntukibagirwe.
Bakomeje bamugaragariza ko SADC yo na Guverinoma ya Mozambique aribo bihitiyemo ingabo z’u Rwanda RDF ngo zijye kwirukana ibyihebe by’abayisiramu byari byarayogoje igihugu cyose.
N’ubwo iki cyemezo cyabanje kurwanywa n’ibihugu bimwe na bimwe byavugaga ko ingabo z’u Rwanda ziri gufasha umutwe w’inyeshyamba wa M23 byabaye ngombwa ko byemezwa na bose kubera ibikorwa bikomeye byakozwe aho izi ngabo zagiye kugarura amahoro hose.
Ibi byose babyanditse mu gihe uyu Dr Denis Mukwege wahawe igihembo cy’amahoro cy’itiriwe Nobel, ari mu bantu bagaragaje uburakari bukabije nyuma y’uko uyu muryango wemereye inkunga ingabo z’u Rwanda ingana na miliyoni 20 z’ama euro. Ibintu byatangarijwe mu nama y’ibihugu by’Uburayi mu rwego rwo gushyigikira ubutumwa izi ngabo zigomba gukorera muri Mozambike.
Uwineza Adeline