Dr Etienne Ndagijimana usanzwe ari umwe mu bantu bimena bagize ishyaka ARC ( Alliance Rwandais pour le Changement) ryashinzwe na na Jean Paul Turayishimiye afatanyije na Lea Karegeya, Tabita Gwiza n’abandi nyuma yo gushwana na Boss wabo Kayumba Nyamwasa bakava muri RNC, yatangaje ko ikibazo nyamukuru kiri mu barwanya ubutegetsi bw’uRwanda by’umwihariko abakorera hanze yarwo ari ikibazo cy’amacakuburi ashingiye ku moko n’uturere bikomeje kuba agatereranzamba muri ino opozisiyo.
Yakomeje asobanura ko mu mashaka arwanya ubutegetsi bw’urwanda akorera hanze hakomeje kugaragaramo kutumvikana no kwishishanya bitewe n’uko usanga buri umwe arebera mugenzi we mw’ishusho y’ubwoko n’aho yaturutse ,cyangwa se agace akomokamo .ibintu avuga ko ari imwe mu mpamvu nyamukuru ituma opozisiyo Nyarwanda ikorera hanze ikomeza kudindira.
Yagize ati:” opozisiyo ikwiye kuva mubiyitandukanya bishingiye ku macakubiri y’amoko n’uturere. Ibyo kuvuga ngo uyu n’uwo mubuhe bwoko cyangwa ngo aturuka he ntacyo bimaze. Ibi tubivemo dushake ikindi twakora”
Yanongeyeho ko opozisiyo igendera ku macakubiri n’ubwo yajya k’ubutegetsi ntacyo yabasha kugeraho usibye ayo macakubiri ashingiye ku moko n’uturere yaba ijyaniye abanyarwanda.
Akomeza avuga ko kutagira icyerekezo ari kimwe mubyo abarwanya ubutegetsi bw’uRwanda batarabasha kugeraho bitewe n’abayobozi b’amashyaka yabo , ngo kuko ahanini usanga benshi muri bo bayashinga bagamije inyungu zabo bwite zirimo kw’ishakira ubutegetsi n’ indonke bigatuma batangira gushyamirana hagati yabo kubera ko baba bashaka kwikubira izo ndonke.
Ati:” hagomba kubaho abayobozi babasha kuyobora abandi atari aba dufite mu mashyaka yacu bashishikajwe no kwishakira inyungu zabo bwite. Hari abayobozi benshi muri opozisiyo baba bishakira ubutegetsi n’indonke ndetse akaba abitangiriye aho ari, ati ndashinga ishaka kandi ngomba kujya k’ubutegetsi maze ugasanga hatangiye kuzamo amakimbirane, umwuka w’igitugu, kuryana no gusebanya.’’
Yarangije avuga ko ibi by’amacakubiri n’abayobozi bayo barwanira inyungu zabo bwite aribyo bikomeje gusenya opozisiyo Nyarwanda ikorera hanze ndetse ko niba barananiwe gushira hamwe no kugera k’ubumwe n’ubwiyunge batabasha kunga abanyarwanda ngo kuko iyo nta cyerekezo ufite nawe ubwawe utabasha kumenya iyo ugana
HATEGEKIMANA Claude