Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rukorera i Nyamirambo, rworohereje ibihano Dr Francis Habumugisha usanzwe ari nyiri Goodrich TV, ku byaha byo gukubita no guhohotera abakozi be yari akurikiranweho.
Ku gicamunsi cy’itariki ya 10 Werurwe ni bwo uru rukiko rwahamije Dr Habumugisha ibyaha byose yari akurikiranweho, ari byo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, konona ikintu cy’undi no gutukana mu ruhame.
Urukiko rwanzuye ko Dr Habumugisha akatiwe igifungo cy’umwaka umwe gisubitse mu gihe cy’imyaka itatu, rumutegeka no guha indishyi y’akababaro ya miliyoni imwe kuri babiri bakorewe ibyaha.
Urukiko rwanzuye kandi ko Dr Habumugisha yishyura igihembo cy’amafaranga ibihumbi 500 cya avoka wa Kamali, n’andi nk’ayo kuri avoka wa Nzaramba, rusobanura impamvu z’ibyo bihano, nk’uko Imvaho Nshya yari muri ruriya rubanza yabitangaje.
Uko Dr Habumugisha yahohoteye abakozi be
Ibyaha Dr Habumugisha yari akurikiranweho, ni ibyo yakoze ku wa 15 Nyakanga 2019, mu nama ya Alliance in Motion Global. Icyo gihe yakubise umukobwa wamukoreraga witwa Kamali Diane, anamumenera telefoni. Ngo yanatutse kandi Uwitwa Nzaramba Madeleine ko ari “umwanda” ndetse ko “yamuha nyina.”
Abahohotewe biyambaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo rubafashe gukurikirana uyu Habumugisha, gusa ntirwabikora kugeza ubwo ikibazo cyageraga kuri Perezida wa Repubulika agategeka ko Habumugisha akurikiranwa vuba na bwangu.
Icyo amategeko avuga ku byaha bya Habumugisha yakurikiranweho
Mu ngingo ya 121 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, hateganya ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 000 FRW ariko atarenze 1 000 000 Frw. Kuri iki cyaha, ubushinjacyaha bwasabiye Habumugisha gufungwa imyaka 3 n’ihazabu y’amafaranga Miliyoni 3.
Ingingo ya 288 y’igitabo cy’amategeko ahana yo iteganya ko uwahamwe n’icyaha cyo gusebanya ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Kuri iki cyaha Habumugisha yasabiwe igifungo cy’amezi abiri n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 300, bumusabira nanone gufungwa amezi abiri n’ihazabu y’ibihumbi 100 ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi.
Mu kwisobanura, Dr Habumugisha yavuze ko ibyaha byose abyemera kandi ko n’abo yakoreye ibyaha yabasabye imbabazi n’ubwo bo batagaragaza ko bazimuhaye, agasaba urukiko ko rwamugabanyiriza ibihano ndetse rukamusubikira.
Yavuze ko ibyaha yakoze byagize ingaruka ku mugore we, kuko byamuteye uburwayi bw’umutima, no ku bana be bavuye mu ishuri kuko Se atagikora, bigira ingaruka ku murimo asanzwe akora, haba ku baturage no ku gihugu, asaba ko igihano cyasubikwa kuko yicujije icyaha akanishyikiriza ubutabera.
Urukiko rworohereje Dr Francis Habumugisha
Urukiko rwavuze ko kuba Habumugisha yaraburanye yemera icyasha cyo gukubita no gukomeretsa, rwahisemo kumuha igihano cy’imyaka 3 n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500.
Ku cyaha cyo konona ikintu cy’undi, umucamanza yavuze ko ari icyaha gihanishwa igifungo kuva ku mezi abiri ariko kitageze ku mezi atandatu, n’ihazabu y’amafaranga atari munsi y’ibihumbi 300 ariko atarenze ibihumbi 500, cyangwa kimwe muri ibyo bihano, urukiko rusanga agomba guhanishwa ihazabu y’ibihumbi 300 gusa.
Urukiko kandi rwanzuye ko Habumugisha ahanishwa ihazabu y’ibihumbi 100 ku cyaha cyo gutukana mu ruhame.
Imikirize y’urubanza ntihuye n’ibyasabwe n’abarega
Ibi bihano byahawe Dr Habumugisha ntaho bihuriye n’aho ibyo abatanze ikirego bari bifuje. Kamali uhagarariwe n’umunyamategeko, Grace Niyitegeka, yasabye amafaranga miliyoni 15 kuko ngo ibyamubayeho byamuhungabanyije ku Isi yose kuko byagiye ku mbuga nkoranyambaga, asaba n’igihembo cy’avoka cy’amafaranga miliyoni imwe.
Umucamanza yavuze ko n’ubwo Kamali yasabye ibyo, Dr Francis yavuze ko Kamali na Nzaramba atigeze agira umugambi wo kubasebya ku mbuga nkoranyambaga, ko iyo videwo yakwirakwiye ari Kamali Diane wayikwirakwije ubwe, yumva yatanga icyiru cy’amafaranga ibihumbi 200.
Urukiko ariko rusanga icyo cyiru kitahabwa agaciro kuko icyiru gitangwa iyo abantu biyunga hatabayeho urubanza, ariko nanone rusanga izo ndishyi za mliyoni 15 zisabwa na Kamali nta shingiro zifite kuko nta kimenyetso kigaragaza ko iyo videwo yakwirakwijwe n’uwo arega.
Nzaramba Madeleine na we yari yasabye Urukiko ko rwategeka Dr
Habumugisha Francis kumwishyura indishyi z’akababaro z’amafaranga miliyoni 15 n’igihembo cy’avoka cya Miliyoni imwe.
Kuri iyi ngingo, urukiko rusanga Kamali na Nzaramba bataragaragaje impamvu y’izo miliyoni 15, ariko nanone rwanzura ko indishyi bazikwiye, rwanzura ko buri umwe ahabwa indishyi ya miliyoni imwe n’igihembo cy’avoka cy’amafaranga ibihumbi 500 kuko ngo nta kigaragaza ko iyo miliyoni imwe ari yo batanze ku buryo basaba kuyisubizwa. Urukiko kandi rwanzuye ko Dr Francis asonewe kwishyura amagarama y’urubanza kuko yaburanye afunze.
Ingingo urukiko rwashingiyeho rusubika igihano cya Habumugisha
Ku bijyanye n’isubikagihano, umucamanza yibukije impamvu Dr Francis Habumugisha yatanze, ashingiraho ubusabe bwe, yibutsa kandi ko abunganizi be bavuze ko urukiko rwazashingira no ku kuba hari icyemezo cyatanzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyanza aho atuye, cyemeza ko afite imyitwarire myiza, ko abana neza n’abaturage ndetse n’abayobozi, hagashingirwa no ku cyemezo yerekanye kigaragaza ko nta kindi cyaha yakoze mbere.
Kayirebwa Solange