Dr Frank Habineza yagaragaje ko kugira ngo ibiciro bya Gaz bishyirwe mubikorwa ababishinzwe bagomba kubyitaho by’umwihariko,kugira ngo ari uwaranguye ,ndetse n’umuguzi bose be kugira igihombo.
Ibi yabivuze mu gihe hashize iminsi hafashwe icyemezo cyo kugabanya ibiciro byari bimaze igihe biri hejuru, nyamara n’ubwo ibyo byakozwe gutyo ntibyigeze bishyirwa mubikorwa kuko ntacyagabanutse ku biciro by’ibi bicanwa.
Abacuruzi bo bavuga ko ngo aya mabwiriza yasohotse bararanguye kugiciro kiri hejuru ,bityo ko badashobora gucuruza kugiciro kiri hasi ngo kuko bahita bahomba bikabije.
Iyi ntumwa ya rubanda yavuze ko kugira ngo ibi bibazo bicike burundu hakagombye kubakwa ibigega bya Gaz mu Rwanda,kugira ngo byorohere abacuruzi bityo n’abaturage bose bitabire kuyikoresha idahenze .Ibi bizafasha mu kugabanya kwangirika kw’ibidukikije ,kuko ibiti bitemwa buri mwaka bizagabanuka. Yakomeje avugako hakagombye gukorwa inyigo ku buryo u Rwanda rwakura Gaz mubishingwe biboneka hirya no hino mubimpoteri ibi bikaba byafasha iterambere ry’igihugu kandi hakaboneka Gaz yo gukoresha muburyo bworoheje.
Iyi ntumwa ya rubanda yakomeje ivuga ko RURA nk’urwego rwa reta rubishinzwe rugomba gukurikirana iki kibazo,bagafatanya n’abandi bose bireba kubikemura.
Umuhoza Yves