Mu kiganiro n’itangazamakuru Dr Frank Habineza yanenze cyane imyitwarire y’umuyobozi wa RGB, Dr Usta Kayitesi wateruye avuga ko u Rwanda rudakeneye imitwe ya Politiki myinshi ubwo yari imbere y’itangazamakuru, ndetse anamusaba kwegura niba akazi kamunaniye.
Dr Frank yavuze ko batengushywe no kumva Dr Usta Kayitesi wakabaye avugira amashyaka atavuga rumwe na Leta ,cyane ko ariwe usanzwe ashinzwe no kuyandika yifata imbere y’abagize Inama Ngishwanama akemeza ko nta mitwe itavuga rumwe na Leta cyangwa Opozisiyo mu Rwanda ikenewe. Aha niho Dr Frank umuyobozi w’Ishyaka ritavuga rumwe na Leta DGPR yahereye avuga ko niba bikomeje gutyo Dr Usta Kayitese akazi kaba kamunaniye akwiriye kwegura.
Dr Frank yagaragaje ko umuyobozi w’imitwe itandukanye atakabaye hari uruhande abogamiraho ,kuko iyo mitwe yose ariwe ireba kuko niwe ukuriye urwego rwandika iyo mitwe yose. Yongeyeho ko yakabaye arebera kubayobozi b’amadini uko bakira abayoboke babo,kuko yaba ukiranutse cyangwa udakiranutse bose barakirwa kandi bakitabwaho kimwe. Ati:”Niba rero utangiye kurobanura ibiri mu nshingano zawe akazi kakunaniye, bikomeje twamusabira kwegura”
Dr Frank Habineza yongeyeho ko bibabaje cyane kubona Umuyobozi wa RGB avuga aya magamba mugihe hari benshi bashima ibitekerezo by’imitwe ya Politiki itandukanye byagiriye abenegihugu akamaro .
Yanagaragaje ko itegeko shinga rya Repubulika y’u Rwanda ryemera amashyaka menshi , ndetse usibye n’u Rwanda n’ibindi bihugu niko bimeze .
Umuhoza Yves