Ishyaka Green Party ryamamarije umukandida Perezida n’abakandida Depite mu karere ka Nyanza mu murenge wa Busoro ni muntara y’amajyepfo. Aho Umukandida ku mwanya wa perezida Dr Frank Habineza yakiriwe n’abaturage bari bamutegerezanyije amatsiko menshi bo mu murenge wa Busoro.
Umukandida Depite Hon Ntezimana Jean Claude wari umusangiza w’amagambo yahaye Dr Habineza Frank umwanya maze yongera gushimangira ko natorwa umunyarwanda azajya avoma amajerekani atanu ku munsi atishyurwa yayarenza akaba aribwo atangira kubarirwa.
Yagize ati” ni muntora nkaba Perezida w’u Rwanda buri rugo ruzajya ruvoma ibijerekani 5 by’amazi meza ku munsi kandi atabyishyura mu gihe uzajya ubarirwa ari uko wakoresheje ibirenze ibyo.
Yanavuze ko azakuraho akarengane akariko kose umunyarwanda akagira ubwisanzure.
Si ibyo gusa kuko yanakomoje ku kijyanye n’imibereho myiza y’abaturage avuga ko umunyarwanda azajya arya indyo yuzuye ndetse agafata ifunguro gatatu ku munsi, ati: “Rero kuntora ni ukwiteganyiriza”.
Yakomeje avuga ko hari ibihamya bigaragara kuko hari ibyo basezeranye kandi bakabisohoza birimo kongera umushahara mu nzego z’umutekano,umushahara wa mwalimu, kugaburira abana ku mashuri n’ibindi.
Dr Habineza Frank w’ishyaka Green Party ni umwe mu bakandida batatu bari kwiyamamaza ku mwanya wa perezida harimo umukandida w’ishyaka RPF, Paul Kagame ndetse na Philipe Mpayimana wiyamamaza ku giti cye.
Icyitegetse Florentine
Rwandatribune.com