Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukijije DGPR (Democratic Green Party of Rwanda), Dr Frank Habineza, yasabye abahinzi bo mu Rwanda kwirinda gukoresha ifumbire mvaruganda kuko ari imwe mu bikomeje guteza indwara zirimo Cancer, Diabetses n’izindi zihitana abatari bacye.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Urubyiruko rwo muri iri shyaka rwo mu Ntara y’Amajyaruguru rurimo urukora ubuhinzi n’ubworozi nk’urwego rutunze abatari bacye mu Rwanda.
Dr Frank Habineza avuga ko muri iki gihe hari indwara zikomeje kugaragara mu bantu benshi, nka Diabetes, Cancer, n’iy’umuvuduko w’amaraso; avuga ko zikomeza gutizwa umurindi n’ibyo abantu barya biba byabonetse hakoreshejwe ifumbire mvaruganga.
Yagize ati “Ifumbire mvaruganda ni nziza kuko itanga umusaruro mwinshi kandi vuba, ariko Green Party nk’Ishyaka riharanira kubungabunga ibidukikije harimo n’ikiremwamuntu, twasanze ari ngombwa kwereka Abanyarwanda ipfundo ry’indwara n’ingaruka ziterwa n’ifumbire mva ruganda tubashishikariza kongera gukoresha ifumbire y’Imborera gusa.”
Hon. Dr Frank Habineza yakomeje agira ati “Igihingwa gikeneye ifumbire ariko umuntu ntabwo akeneye ifumbire kugira ngo abeho, iyo ifumbire mvaruganda ishyizwe ku gihingwa hari ibinyabutabire bigenda bikajya mu gihingwa bigakurana nacyo, umusaruro nawo ugasarurwana nacyo, tukakirya mubyo twasaruye kandi umubiri wacu ntabwo ugikeneye, Cyaba cyinshi mu mubiri bikatuviramo ibyago byo kurwara indwara zitandukanye harimo Cancer, Diabetes, indwara z’Umutima zinyuranye, umuvuduko w’Amaraso n’Izindi.”
Justine Mukabihezande watorewe guhagararira urubyiruko rwa Green Party mu Ntara y ‘Amajyaruguru yavuze ko indwara zitandura zihangayikishije u Rwanda n’Isi muri rusange, ko kuba atowe agiye gukangurira abaturage bo mu Majyaruguru kumenya gutandukanya imyanda ibora n’itabora bimakaza umuco wo gukora ifumbire nziza y’imborera kugira ngo iboneke ku bwinshi, ifumbizwe itange umusaruro uhagije nkuko imvaruganda yabikoraga.
Charlotte MBONARUZA
RWANDATRIBUNE.COM
Mbega ishyaka, ni ukumva ibyo abaturage bavuga namwe akaba aribyo musubiramo nta bwenge mushyizemo? Ndabona mukwiye gushinga idini nibyo bibabereye, naho ibyishyaka byo wapi kabisa.