Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza yahishyuye ko Padiri Thomas Nahimana ari mubo yifuza ko baganira na Leta y’u Rwanda.
Ibi Dr Frank Habineza yabigarutse ubwo yari mu kiganiro “Murisanga” gitambuka ku Ijwi rya Amerika, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti:”Ni bande DGPR yifuza ko baganira na Leta y’u Rwanda”.
Muri iki kiganiro, Dr Frank Habineza, abajijwe kubo asanga batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, yavuze ko hari benshi bari mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Aha yavuze ko nk’abagerageje kwiyamamaza , Kandidatire zabo zikangwa asanga batavuga rumwe na leta. Aha yakomoje kuri Padiri Nahimana Thomas wagerageje kuza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda agasubizwa inyuma n’inzego z’abinjira n’abasohoka za Kenya.
Yagize ati;”Abantu twifuza ko baza muri ibi biganiro ntabwo ari abanyapolitiki gusa,twifuza ko hazamo na Sosiyete sivili yaba iyo mu Rwanda no hanze yarwo, abanyamadini, Abantu bazi amateka nkaba Muzehe Tito[Rutaremara] ndetse n’imitwe ya Politiki yaba iri mu Rwanda cyangwa hanze yarwo”
Dr Frank Habineza, yakomeje avuga ko atazi abarwanya Leta y’u Rwanda bose, gusa avuga ko bahari kandi benshi nk’uko bagiye bagaragara kuri za Youtube n’ahandi.
Yagize ati:” Abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda barahari, hari benshi bagerageje no kwiyamariza kuyobora u Rwanda ntibyakunda haba mu Rwanda no hanze.Nk’umuntu wagerageje kwiyamamariza kuyobora u Rwanda ntiwavuga ko avugarumwe n’ubutegetsi.”
Akomoza ku bari hanze, yagarurutse kuri Padiri Nahimana wasubijwe i Burayi ubwo yari mu nzira imwerekeza i Kigali mu mwaka 2016, aho yavugaga ko aje kwiyamamaza ati:”Hari n’abaje baturutse hanze y’u Rwanda bari baje kwiyamamaza, gusa bagarukira Nairobi”
Mu Ugushyingo 2016 nibwo Padiri Nahimana Thomas,Nadine Kasinge na Venant Nkuruznziza bose babarizwa mu Ishyaka Ishema basubirijwe inyuma ku kibuga cy’indege cya Nairobi muri Kenya.
Aha bavugaga ko baje mu Rwanda gutangiza ibikorwa byo kwandikisha iri Shyaka mu Rwanda hagamijwe ko rihatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu yari ateganijwe mu mwaka 2017.
Padiri Nahimana azwiho kuba umunyapolitiki ukwirakwiza ibinyoma, nk’aho aheruka gutangaza ko Pereza wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yitabye Imana.
Ibya habineza ndabona ntabitekerezo bizima afite,kuko yumva induru nk’ingunguru.ntacyo mbona amaze mu nteko.usibye kuzuza umubare .
Hhhhhhhh amaze kwishyura yamadeni yari yafashe yiyamamaza!!ntanterahamwe umuruta rwose,yihishe inyuma yimitwe yiterabwoba ngoho ngo nizabadepite!Nzabandora numwana wumunyarwanda.
Uwo Nahimana azaganire na Nyiricyubahiro Papa Francis kuko niwe utegeka hagari. Arebe niba muri Gatorika ari ho hari Demokarasi n’ Ubwisanzure kurusha mu Rwanda maze abe ariho yigira. Niba bitameze bityo ariho azajya kuganira nabo(Gatorika) uko bakwimakaza Demokarasi n’ Ubwisanzure mu bihayimana!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!.
NAHIMANA se ni iki? yize iki se? yayoboye he se? Paruwasi? Abakirisitu? Aho aba nta ba Musenyeri bahaba? azaganire nabo.
Ngo wicarana n’ inka maze kera ikagusiga imbaragasa! Zimwe mu ngirwa bavugizi za Rubanda iyo zihaze imisoro y’ abaturage zitangira kuvugishwa maze zikibagirwa ikizihatse. Ntuzatumanyire we, bene ako kageni!!!!.
Abo bose
Uyu mugabo amze guhaga amafaranga y’abanyarwanda none atangiye gushaka gusenya ibyo yasanze b yubatse.
Uyu mutype banza Ari umusazi nka Nahimana abona uriya mupadiri wasaze uruwo kuganizwa kweli, niba igihugu kibubashye mujye mugiha agacyiro, cyaragukamiye kiguha ubudepite none utangiye kugisaba kuganira na abasazi.
Ariko Dr we! Umbabarire mbona ariko witwa byaba byiza tumenya ibyo wize n’aho wize hadatuma udashonora gutandukanya umurwayi n’umuzima. Mu byo Nahimana yatangaje byose ubona ari iki yakungura abanyarwanda n’u Reanda? Ibyo bitekerezo byawe se byo mu iterambere dushaka ubona hari icyo bitwungura nk’abanyarwanda! Nawe kandi ubwo uba utekereza kwiyamamariza kutuyobora! Ahubwo njye nshidikanya uko washonoye gutorwa kuba depite niba ntako wabigenje kugira ngo unone amajwi yakugize uwo uri we ubu! Dutegereze ubutaha.
Nta.Munyarwanda umuruta.kandi abanyarwanda bose si FPR .Niba hari i yo FPR yubatse ni byiza ariko ntibivuga ko bibuza abandi kutabona ibintu ukundi .Niba tudashaka kuzongera kubaho mu ntambara z’urudaca twagakwiye kumva iby’abandi hanyuma tukitorera uwo dushatse.Kutumva numuntu ibintu kimwe ntibibagira abanzi.Abafite inyungu muri politiki ziriho mureke gufata abatazi abatabona kimwe ibintu nkamwe nkaho ntacyo bashobora.
Ejo ndabona ahubwo muzaba muducira mu maso nk’abarwayi b’ibibembe.ntawavukiye kuyobora…bibaho par accident.