Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR) , Dr Habineza Frank yavuze ko ishyaka ayobora ritatezutse ku mugambi wo gusabira ibiganiro Abanyarwanda baba hanze bafite ibyo batumvikana na Leta y’u Rwanda.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagirabye na BBC cyagarutse ku mpamvu yatumye ishyaka rye risaba imbabazi abanyarwanda,ndetse anabazwa niba bararekuye ku gitekerezo baheruka gushyira ahagaragara basaba ko Leta y’u Rwanda ikwiriye uganira n’abatavuga rumwe nayo baba abitwaje intwaro n’abatazitwaje.
Dr Frank Habineza yongeye gushingira ko igitekerezo cyabo bakigishyigikiye, gusa avuga ko abafite imiziro n’abahemukiye u Rwanda badakwiye kuza mu baganira na Leta y’u Rwanda.
Yagize ati:”Hari Abanyarwanda benshi bakeneye kuganirizwa. Nk’ubu dufite amakuru ko muri Uganda hari Abanyarwanda barenga Miliyoni 4, Zambia ni uko, Malawi n’Iburayi. Iyo urebye Abanyarwanda bari hanze bajya kunganya umubare n’Abanyarwanda bari mu gihugu.”
Dr Frank yavuze ko n’ubwo baherutse gusaba Abanyarwanda bakomerekejwe n’iki gitekerezo imbabazi, batigeze bahagarika iki gitekerozo ahubwo avuga ko bagiye kukinoza ku buryo cyatangwa mu bundi buryo.
Dr Frank yavuze ko mu gihe bataranoza neza iki gitekerezo, asanga abarwanyarwa bari hanze bifuza kugira ibyo basaba Leta y’u Rwanda kugirango batahuke, bakwiye kwihuriza mu ma huriro“Association” bakandika babisaba.
Cyakora Dr Frank Habineza yongeye gushimangira ko ;Abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Abahakana n’abayipfobya, n’abandi bafite imiziro bose badakwiye kwitabira ibi biganiro basaba.