Dr Innocent Biruka uvuga ko ari umunyamabanga wungirije w’umutwe wa CNRD-FLN urwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda, yamaganiwe kure ubwo aheruka mu kiganiro kuri radiyo “Urumuri” asobanura uko CNRD-FLN yakiriye irekurwa rya Paul Rusesabagina bahoze bakorana mu mpuzamashyka ya MRCD-Ubumwe, Rusebagina yari abereye Umuyobozi mukuru.
Muri icyi kiganiro ,Dr Innocent Biruka yavuze ko umutwe wa CNRD-FLN wakiranye ubwuzu n’ibyishimo irekurwa rya Paul Rusesaba nk’uko bikubiye mu itangazo uyu mutwe wasohoye kuwa 26 Werurwe 2023 ,ryashyizweho umukono n’Ubunyamabanga bukuru bwa CNRD/FLN igice cya Gen Maj Hakizimana Antoine Jeva.
Ati:” CNRD-FLN yakiranye ubwuzu n’ibyishyimo ifungurwa rya Paul Rusesabagina kandi twizeye ko Perezida Kagame, azakomeza kugira impuhwe agafungura n’abandi barimo Cyuma Hassan , Karasira na bagenzi babo.”
Bamwe mu bayoboke ba CNRD-FLN bakurikiranye akiganiro cya Dr Innocent Biruka , bamuhaye inkwenene bamwibutsa ko atariwe ukwiye gusobanura ibya CNRD-FLN, ngo kuko batamwemera nk’umuyobozi wabo ndetse ko n’umunyamakuru Simpunga wemeye kumutumira ari uwo kunengwa.
Uwitwa Bosco Nkusi ,yohereje ubutumwa bw’anaditse avuga ko Dr Innocent Biruka yirukanywe muri CNRD-FLN kubera ubujura no gutekera abantu imitwe agamije kubariganya amafaranga yabonyuma yo kubbeshya ko ari inkunga y’urugamba CNRD-FLN ihanganyemo na RDF mu ishyamba rya Nyungwe.
Yongeyeho ko ibivugwa ko Biruka yirukanywe na Chantal Mutega na Hategekimana felicien bahoze mu buyobozi bwa CNRD-FLN ari ikinyoma, ahubwo ko uyu mugabo yirukanywe na Bureau Politiki nyuma yo kumutahuraho ubuhemu n’uburiganya.
Ati:” Simpunga akomeza guha ijambo abantu nka Dr Innocent Biruka b’abahemu ngo baze kumara iki hano. Wagirango niwe ushyigikira abantu babanyamafuti .nkuwo Biruka wirukanywe azizwa ubwambuzi ,ubwesikoro, kwigira icyo ataricyo muri CNRD-FLN, no kwiba ibyabanyamuryango abeshya ko ari imisisanzu y’urugamba rwa CNRD-FLN ihanganyemo na RDF muri Nyungwe. Uwo mugabo yirukanywe n’abagize Bureau politique ya CNRD FLN bamuziza ubuhemu n’amanyanga ye .”
Bakomeza bavuga ko Dr Innocent Biruka, atari umuyobozi wa CNRD-FLN ndetse ko atemerewe kongera kugira ibyo asobanura nk’umuntu uhagararye uwo mutwe ahubwo ko yajya yivugira ku giti cye.
Ati:” Ntabwo uwo mugabo ari umuyobozi wa CNRD-FLN arabeshya bwana Simpunga ,ajye yivugira ku giti cye atitwaje CNRD-FLN .”
Hashize igihe umutwe wa CNRD-FLN waracitsemo ibice bapfa ubuyobizi ,amafaranga n’ikindi kibazo cy’amacakubiri ashingiye kuri “Kiga-Nduga”.
Ni mu gihe hari uruhande rw’abantu bashyigikiye Gen Maj Jeva wahoze ashinzwe operasiyo za gisirikare mu nyeshyamba za FLN ari nacyo Dr Innocent Biruka aherereyemo ndetse akaba yaranahawe inshingano zo kungiriza umunyamabanga mukuru w’uyu mutwe.
Hari ikindi gice gishyigikiye Lt Gen Hamada wahoze ari umugaba mukuru w’inyeshyamba za FLN kirimo Chantal Mutega , Hategekimana Felicien n’abandi, akaba ari nabo bari bamaze igihe bayobora uyu mutwe ndetse kugeza ubu bemeza ko aribo bakiwuyoboye.
Lt Gen Habimana Hamada n’abamushyigikiye , bavuga ko batemera na gato ubuyobozi bwa Gen Maj Jeva n’agatsiko ke karimo Dr Innocent Biruka,Umubyeyi Francine n’abandi ,ngo kuko bishyizeho ku gahato ntawubatoye mu buryo budakurikije amahame agenga umutwe wa CNRD-FLN, kubera inyota y’ubutegetsi.