Dr Innocent Biruka Umunyambanga wungirije wa CNRD/FLN umutwe urwanyaUbutegetesi bw’u Rwanda, yahawe inkwenene ubwo yongeraga gusobanura imirongo migari ikubiye muri politiki ya CNRD/FLN mu kiswe’’Maratho Politique avuga ko izashirwa mu bikorwa uyu mutwe n’umara kugera ku butegetsi mu Rwanda”
Mu kiganiro yagiranye na radiyo isanzwe ivugira uyu mutwe ejo kuwa 27 Werurwe 2023, Dr Innocent Biruka avuga ko mubyo CNRD/FLN izakuraho nibasha kugera ku butegetsi mu Rwanda, harimo ururimi rw’icyongereza rusigaye rukoreshwa mu nzego za Leta kuva FPR Inkotanyi yagera k’ubutegetsi, ngo kuko rwasimbujwe Igifaransa cyari gisanzwe kivugwa n’intiti nyinshi nta nteguza ibaye ho.
Mu gisa nk’ubuhezanguni bwo ku rwego rwo hejuru , DRC Innocent biruka avuga ko kwimakaza icyongereza mu Rwanda ari umugambi wa FPR Inkotanyi ugamije kwicaza mu ivu injijuke z’Abanyarwanda zize mu gifaransa zari zisanzwe zirebera umuyango Nyarwanda, kugirango yimakaze ndetse ishyire ku ntebe Abanyarwanda batahutse mu 1994 bavuga icyongereza gipfundikanyije bigiye mu muhanda no mu nkambi z’impunzi
Yanenze kandi , hagunda y’ubuzima yashizweho n’Ubutegetsi bw’u Rwana aho abaturage basabwa kwisunga “Mutuel de Sante” cyangwa se “Ubwisungane mu kwivuza” akemeza ko mbere ya 1994 abantu bivurizaga ubuntu nta giceri na kimwe batanze.
Ntiyumva neza kandi politiki y’u Rwanda igamije gucyura impunzi, akemeza ko abataha bose bacyurwa ku ngufu mu gihe hari abandi baheze ishyanga ,yongeraho ko CNRD/FLN itanemera politiki y’u Rwanda yo gushyira mu nzego z’ubuyobozi bwa Leta umubare munini w’Abari n’Abategarugori.
Dr Innocent Biruka ntiyemeranya n’Abanyarwanda ku magambo yatangaje ubwo yasobanuraga “Maratho politique”ya CNRD-FLN!
Abanyarwanda baba muri Diyasipora ,babashije gukurikirana ibisobanuro bya Dr Innocent Biruka ubwo yagaragaza imirongo migari ya Politiki ya CNRD-FLN , bamuhaye inkwenene bamubwira ko ibyo bitekerezo byuzuyemo ubuhezanguni n’urwango rukabije, hakiyongeraho kutanyurwa kubera inyungu za politiki CNRD-FLN igenderaho.
Bamwe bamwibukije ko igifaransa kitakuweho mu Rwanda ndetse n’ikimenyi menyi u Rwanda akaba arirwo ruyoboye umuryango wa “Francophonie “ugizwe n’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifarasansa ku Isi.
Bamubwiye kandi ko agomba guhagarika kwibasira Abanyarwanda batahutse 1994 we yita ko ari ” abavuye mu mahanga baza bavuga icyongereza cyo mu muhanda no mu nkambi” ndetse ko ibyo bitekerezo bigaragaza ko ingabitetekerezo y’amacakubiri n’urwango bitarashira mu bagize umutwe wa CNRD-FLN dore ko beshi bahoze ari abambari b’ubutegetsi bwateguye bukanashyira jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu bikorwa ndetse bwari bwarahejeje abo Banyarwanda ishyanga.
Hari Abanyomoje Dr Innocent Biruka bamwibutsa ko mbere ya 1994, nta Munyarwanda wivurizaga ubuntu ndetse ko amavuriro mur icyo gihe yabarirwaga ku ntoki mu gihe kuri ubu, Guverinoma y’u Rwanda yateje imbere urwego rw’ubuzima hubakwa ibitaro n’ibigo nderabuzima byinshi mu rwego rwo kwegereza Abanyarwanda Serivise z’ubuvuzi aho zitari zakagera.
Ku kirebana na Mutuel, Dr Innocent Biruka yihaye amenyo y’abasetsi bamubwirako, ifasha umuturage wo hasi kuba yabasha kwivuza ku giciro hafi ya ntacyo mu gihe mbere 1994, hari abapfiraga mu ngo zabo babuze amafaranga yo kujyana ku bitaro.
Besnhi mu basubije DR Innocent Biruka, bamubwiye ko bigaragaye ko Plitiki ya CNRD-FLN ishingiye ku rwango, amacakubiri n’ubuhezanguni bukabije ngo kuko ibyo yanenze ubutegetsi bw’u Rwanda byose, ari amatakirangoyi n’ikinyoma hagamijwe kubuharabika kubera inyungu za politiki z’abagize uyu mutwe.
Bamukuriye kandi inzira ku murima, bamubwira ko inzozi za CNRD-FLN zo gufata ubutegetsi mu Rwanda itazigera izikabya kuko n’igihe cyose babigerageje bagiye bakubitirwa ahareba inzega.