Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yakiriye umuyobozi w’ikigo gishizwe kurwanya indwara muri Afurika muri Village urugwiro.
Ibi byabaye kumugoroba wo ku wa 17 Ukwakira 2023 mubiro by’umukuru w’igihugu Village urugwiro ni byo byabishizwe ahagaragara.
Bakomeje bavuka ko “Baganiriye ku kongera imbaraga mu bikorwa by’ubuvuzi rusange muri Afurika, byumwihariko gushakira inkunga ibikorwa by’ubuzima imbere mu gihugu, ikorwa ry’inkingo n’ikoranabuhanga mu buzima.”
Perezida Kagame na Dr Kaseya baganiriye ku bijyanye no gukora inkingo n’ikoranabuhanga mu buvuzi, mugihe u Rwanda rwamaze kwakira icyiciro cya mbere cya kontineri esheshatu zizwi nka ‘BionTainers’ zizifashishwa mu kubaka uruganda ruzajya rukora inkingo zifashisha ikoranabuhanga rya mRNA zirimo iza Covid-19, iza Malaria n’igituntu.
Ni uruganda ruzubakwa n’Ikigo Biopharmaceutical New Technologies (BioNTech), kizobereye mu gutanga ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukora inkingo n’imiti.
U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika kigiye kugira uruganda nk’uru rw’inkingo n’imiti, rukoresha ikoranabuhanga rigezweho.
Uruganda rwo mu Rwanda ruzubakwa mu cyanya cyahariwe inganda cya Masoro mu Karere ka Gasabo, ahazwi nka Special Economic Zone.
Ni mugihe kandi Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) wifuza ko nibura mu 2040, hazaba hakorwa 60% by’inkingo ibihugu biwugize bikenera.
Dr Jean Kaseya, wakiriwe na Perezida Kagame, yagizwe Umuyobozi wa Africa CDC, mu Nteko rusange ya 36 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yateranye ku ya 19 Gashyantare 2023, asimbuye Dr John Nkengasong.
UMUTESI Jessica