Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali (BK), Dr. Diane Karusisi, yatangaje ko ishyaka n’umurava ari bimwe mu bigenderwaho cyane iyo ikigo ayoboye kiri gushaka abakozi b’intyoza kizakoresha mu kugera ku ntego zacyo.
Mu gihe cy’imyaka ine amaze ku buyobozi bwa BK, Karusisi yigaragaje nk’umwe mu bagore bashoboye ndetse ari mu Nama Nyobozi z’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB ndetse na Kaminuza y’u Rwanda, UR.
Ku myaka 43, Dr. Karusisi yahawe inshingano zitandukanye zirimo izo mu biro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ndetse n’izo kuyobora Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR. Mbere yaho yari umwarimu muri Kaminuza ya Fribourg mu Busuwisi, aho yize akanahakura Impamyabushobozi y’Ikirenga mu by’Ubukungu mu 2009.
Mu kiganiro na Annet Baingana, Dr Karusisi yabajijwe uburyo abasha kubaka ikipe itanga umusaruro, asubiza ko ‘atari ibintu byoroshye kuko ikipe iba ishobora guhindagurika mu buryo bworoshye’.
Yagize ati “Uba ugomba kubitaho mu buryo buhoraho kugira ngo batange umusaruro uri ku rwego rwo hejuru. Uburyo mbikora ni ukugerageza kwegera abantu uko nshoboye, tukaganira ku ntego duhuriyeho.”
Yongeyeho ku itumanaho ari ingenzi cyane hagati y’abantu bakorana, kuko rituma buri wese asobanukirwa umusaruro agomba gutanga ndetse n’icyakorwa kugira ngo awugereho.
Ati “Iyo abakozi batibona mu gikorwa, bumva ko ibyo bakora bidafite akamaro ku ntego ngari y’ikigo. Ntekereza ko batangira gutakaza ubushake, ntibitange uko bikwiye, rero tugomba guhora tubyitaho.”
Ku kijyanye n’icyo BK yitaho iyo bari gushaka abakozi bashya, Karusisi yagize ati “kuko turi mu bihe by’impinduka, buri gihe ndeba abantu bagira amatsiko kuko ntekereza ko iyo utagira amatsiko, ukora gusa ibyo ugomba gukora, ariko ntiwite ku buryo bushya wakoramo ibintu neza kandi mu bintu byose dukora. Haba hari uburyo bwo kubikora neza kurushaho ariko bisaba ko ugira imyumvire yo guhora ushaka uburyo bwiza bwo gukoramo ibintu.”
Yongeyeho ko ari ingenzi gukorana n’abantu bafite ubushake butari ubwo gukora gusa, ahubwo n’ubushake bwo kugira uruhare mu mpinduka BK iri gukora mu gihugu muri rusange.
Yavuze ko ubushake bwo guteza imbere igihugu “ari ingenzi kuko turi gukorera abantu, turi gukorera ibigo by’ubucuruzi bihindura ubuzima bw’Abanyarwanda”, rero ni ngombwa no kuba abakora muri BK bagira iyo ntumbero.
Mu kugira ngo abantu bameze batyo baboneke, Dr Karusisi avuga ko bakoresha uburyo butandukanye bitewe n’umwanya ukenewe.
Nk’iyo ari umwanya usanzwe, ushyirwa ku isoko ugapiganirwa, yaba ari umwanya wo ku rwego rwo hejuru, hagashakwa umuntu ushobora kuzuza izo nshingano neza.
Dr Karusisi kandi avuga ko ubumenyi bwonyine budahagije ahubwo ko n’imyitwarire y’umukozi ari ingenzi cyane mu kumuhesha amahirwe yo gutanga umusaruro ukenewe.
Src:Igihe
Ndacyayisenga Jerome