Ishyaka RPD riyobowe na Dr. Kayumba ryatangaje umuyobozi waryo yirukanwe mu nzu yakoreragamo ubucuruzi i Remera mu karere ka Gasabo, mu buryo butunguranye kandi yari agifitanye amasezerano na nyiri inzu atararangira.
Mu butumwa ishyaka Rwandese Platform for Democracy ryatambukije binyuze ku rubuga rwaryo rwa Twitter,bavuga ko bakurikije amasezerano Dr.Kayumba Christophe yari afitanye n’abamukodesha inzu yavugaga ko mu gihe amasezerano ahagaritswe ukodesha ahabwa amezi atandatu yo kuba yimutse mu gihe we iri tangazo rivuga ko yahawe iminsi itatu gusa.
Bagize bati”Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri , aho umuyobozi wacu yakoreraga ubucuruzi butandukanye i Remera hafunzwe!Ibi bibaye nyuma yaho nyiri inzu amuhaye iminsi itatu ngo amuvire mu nzu n’ubwo amasezerano bafitanye avuga ko habaye ikibazo hatangwa integuza y’amezi atatu.Nta deni arimo”
Ibi bibaye bikurikira ubutumwa iri shyaka ryatanze buvuga ko urugo rwa Dr. Kayumba rwasatswe n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.
RIB yemeje ko yinjiye kwa Kayumba mu rugo hagamijwe guhuza amakuru rwari rwahawe n’urega Dr. Kayumba Christophe icyaha cyo kumuhohotera naho bivugwa ko icyaha cyabereye.