Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaba, RIB, kuri uyu wa 7 Nzeri 2021 rwongeye guhamagaza umunyapolitiki washinze ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya RPD (Rwandese Platform for Democracy), Dr Kayumba Christopher.
Inyandiko y’ihamagara yashyizweho umukono na kashe (cachet) n’umugenzacyaha Murekwa David isaba Dr Kayumba kugera ku biro bikuru bya RIB ku Kimihurira saa tanu z’amanywa y’uyu wa 8 Nzeri 2021.
Impamvu Dr Kayumba yahamagajwe na RIB ntabwo igaragara muri iri hamagara.
RIB yaherukaga guhamagaza uyu munyapolitiki tariki ya 23 na 30 Werurwe 2021. Icyo gihe yari akurikiranweho ibirego byo gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina umukobwa wahoze ari umunyeshuri we ubwo yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda n’abari abakozi bo mu rugo be.
Iri hamagara ryakurikiwe n’iperereza ryakozwe mu rugo rwe, ubwo RIB yoherezaga abagenzacyaha bayo bagasaka urugo rwa Dr Kayumba, ngo banahase ibibazo ababaye abakozi bo mu rugo be mu myaka umunani ishize.
Dr Kayumba yarezwe ibi birego nyuma y’aho tariki ya 16 Werurwe 2021 yari yashinze ishyaka RPD, yasobanuye ko riharanira demukarasi, ubwisanzure, umutekano n’amahoro arambye mu Rwanda.