Umuyobozi mukuru wa REB Dr. Ndayambaje Irenée n’abandi bayobozi babiri muri iki kigo gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda bahagaritswe ku mirimo yabo.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe (Office of Prime Minister) byatangaje ko Abayobozi b’ikigo cy’igihugu cy’Uburezi (REB) bahagaritswe by’agateganyo ku mirimo yabo bitewe no kunanirwa gukurikirana no guhuza ishyirwa mu myanya ry’abarimu uko bikwiriye. Muri abo harimo umuyobozi Mukuru n’umuyobozi mukuru wungirije.
Iri tangazo ryashyizwe hanze n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko abahagaritswe ari Dr. Ndayambaje Irenée, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB), Madamu Tumusiime Angelique, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB) na Bwana Ngoga James, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere n’Imicungire y’Umwarimu mu Kigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB).
Igiko cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda REB cyakunze kuvugwamo ibibazo, ahanini biganisha ku mikorere mibi ya bamwe mu bayobozi. Amakosa y’ishyirwa mu myanya ku barimu akaba yaranagaragaye ubwo ibizamini bishyira abarimu mu kazi byakorwaga. Mu karere ka Nyabihu aho Amizero.rw yamenye amakuru, abarimu basaga 65 nabuze amanota yabo ubwo ay’abandi yasohokaga muri Nyakanga 2020, bakaba baravuze ko babona amanota yabo yanze gusohoka kuko ngo babonaga ko imyanya yabo baba bashaka kuyiha abandi.
Nyuma y’uko urutonde rw’abarimu bashyizwe mu myanya(Placement) rushyizwe ahagaragara, hari umubare utari muto w’abarimu hirya no hino mu gihugu bavuze ko ibijyanye no gushyira mu myanya abarimu birimo ibibazo kuko ngo batumvaga ukuntu umuntu yagira amanota 80 ntabone akazi ariko uwagize 70 agahabwa akazi.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB) wahagaritswe by’agateganyo kuri icyo kibazo yari yatangaje ko hari utwo yise udukosa twagaragayemo, ko ariko iki gikorwa kiri kugenda neza kandi ko abarimu bashonje bahishiwe.
Yagize ati: “iki ni igikorwa gikomeza. Abashyizwe mu myanya ni abakoze ibizamini kuva muri 2019. Ubwo rero turacyakeneye abarimu turi kureba neza ahakiri imyanya n’abandi bazashyirwa mu kazi ntibagire ikibazo.
REB yatangaje ko muri rusange abarimu batsinze bari bategereje guhabwa imyanya ari 7800 barimo 3753 bo mu mashuri abanza na 4047 bo mu mashuri yisumbuye. Abashyizwe mu myanya bose ni 4657 barimo 3687 bo mu mashuri abanza na 970 bo mu mashuri yisumbuye.
Abatarashyizwe mu myanya bose ni 3143 barimo 66 bo mu mashuri abanza na 3077 bo mu mashuri yisumbuye.
Ubwo ibyumba bishya biri kubakwa bigera ku 22,000 hakazakenerwa abarimu bashya basaga ibihumbi 28 biza byiyongera ku basanzwe basaga ibihumbi 65.
Dukuze Dorcas