Breaking news: Dr. Niyonzima Eliezer niwe usimbuye Padiri Nyombayire ku buyobozi bwa UTAB by’agateganyo
Amakuru agera ku kinyamakuru Rwandatribune.com ni uko Dr. Niyonzima Eliezer asimbuye Padiri Prof.Dr Nyombayire Faustin ku buyobozi bwa Kaminuza ya UTAB.
Ku wa kane ni mugoroba tariki ya 21 Ugushyingo, nibwo inama y’igitaraganya yateranye ihuza Minisitiri w’Uburezi Dr Eugene Mutimura, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastatse, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney , Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amashuri makuru na za Kaminuza HEC Dr Mukankomeje Rose na Nyiricyubahiro Musenyeri Nzakamwita uyobora Diyoseze ya Byumba.
Aba bakaba bahuriye mu nama yiga ku kibazo cya Kaminuza ya UTAB baza kwanzura ko Padiri Nyombayire akuwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa UTAB, umwungiriza we Mbabazi Justine ndeste na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi wa UTAB Dr Ndahiro Alfred.
Muri iyi nama Minisitiri w’Uburezi n’izindi nzego bari kumwe, bahaye amasa 24 Musenyeri Nzakamwita kuba yamaze gushaka umusimbura wa Padiri Nyombayire.
Kuri ubu Dr Niyonzima Eliezer, niwe wabaye usimbuye Padiri Nyombayire Faustin ku mwanya w’ubuyobozi bwa kaminuza ya UTAB by’agateganyo.
Ubusanzwe Dr Niyonzima Eliezer yari asanzwe ari umwalimu w’indimi muri iyi kaminuza, akaba yigishaga Icyongereza n’Ubuvanganzo mu Ishami ry’Uburezi akaba kandi yari Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi muri iyi kaminuza.
Mu nama yateranye ku wa kane nimugoroba tariki ya 21 Ugushingo, muri iyo nama yahuze abayobozi bakuru muri Minisiteri y’Uburezi n’izindi nzego bagaragaje impamvu Padiri Nyombayire na Mbabazi Justine birukanwe, ari uko batumvikanaga kandi bikaba byari no kugira ingaruka ku bandi bakozi.
Ikindi kandi ubu bwumvikane buke ngo bwagize ingaruka ku myigre n’imyigishirize, ngo kuko HEC ubwo yasuraga kaminuza yarahejwe ntibayakiye uko bikwiye. Ikindi kandi ngo hari abanyeshuri baza kwiga muri iyo kaminuza nta byangombwa byuzuye bafite.
Kuba Dr Ndahiro Alfred wari Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya UTAB, we ngo yambuwe izi nshingano ku mpamvu zuko ibibazo byabaye muri UTAB ntacyo yabikozeho.
Muri iyi nama kandi yanzuye ko ibirori byo gutanga impamyabushobozi z’abarangije muri iyi kaminuza, bizaba tariki ya 12 Ukuboza 2019.
Musenyeri Nzakamwita akaba yarahawe ukwezi kumwe ko kuba yashyizeho abayobozi ba kaminuza ya UTAB.
Nkurunziza Pacifique