Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gushinzwe Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yahishuye ko kuba ibikorwa by’imyidagaduro byarakomorewe muri Kigali ari ikimenyetso simusiga ko n’utubari isaha n’isaha twafungurwa ntankomyi.
Ibi Uyu muyobozi ibi yabiutangarije RBA mu kiganiro bagiranye ashingiye ku kuba mu bipimo bifatwa ku bitabira imikino muri Kigali Arena hatakigaragara abantu bafite Covid-19.
Yagize ati”Hari ababiteramo urwenya bavuga ko ngo mu myanzuro y’Abaminisitiri uvuga ko [Utubare dufunze] utajya uhinduka.Biranashoboka ko kanafungurwa[ Akabari] mu gihe icyorezo cyaba kigabanutse.
Kuva mu kwezi kwa Mata 2020 hafatwa ingamba za Guma mu rugo ya Mbere zafatwa umwanzuro ureba utubare nturavugururwa , arinaho abatera urwenya bavuga ko umwanzuro urebana n’utubare utajya wigwaho mu nama y’Abaminisitiri .
Gusa inzego z’ubuzima zakunze kugaragaza impungenge utubare twagira mu bwiyongere bwa Covid-19 igihe utubare twaba dukomorewe bigaragara ko ubwandu bwa Covid-19 burimo n’ubwiyihindurije butarafatirwa ingamba zihamye.
Nukuri utubari mudufungure hage hajyamo ufite ubushobozi kd tungwe murugero