Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’intebe mu Rwanda, akaba yaranayoboye urwego rw’igihjugu rushinzwe imidari y’ishimwe yari yatanze icyifuzo m’urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo asaba ko abo abereye mo imyenda yabishyura bidaciye mu manza, uru rukiko rwemeye ubusabe bwe.
Ibi byabaye kuri uwa 15 Ugushyingo 2022, niho urukiko rwasomye uyu mwanzuro uvuga ko Daniel Bizima wari wajyanye Dr Habumuremyi mu nkiko avanamo ikirego cye.
Bisobanuye ko Pierre Damien azishyura Daniel Bizimana azishyurwa 3,200,000 Frw y’ikiguzi cya serivisi zo gukodesha imodoka zo gutwara abakozi yahaye Dr Habumuremyi.
Amategeko agenga imiburanishirize y’Imana z’imbonezamubano, agena ko ababuranyi bashobora kugera imbere y’urukiko, umwe akaba yasaba guhagarika urubanza mu gihe haba habayeho ubwumvikane buganisha ku gukemura ikibazo.
Umwanzuro w’Urukiko wagombaga kuba warasomwe tariki 10 Ugushyingo, gusa uza kwimurwa ku mpamvu z’akazi kenshi umucamanza yari afite.
Dr Pierre Damien Habumuremyi yamaze kumvikana n’abo abereyemo imyenda ko azajya abaha make make kugeza igihe arangiriyemo. Nk’uko byasobanuwe n’umucamanza
Uwineza Adeline