Umusesenguzi n’umuhanga mu by’Amateka Dr Rusa yemeje ko hari Maneko wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uheruka kuza kumureba we yemeza ko ari Maneko wa USA kubera ibitabo akunze kwandika n’amagambo akunze kuvuga ku bihugu by’uburengerazuba.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru “Ukwezi” kuri uyu wa 8 Kamena 2022, Dr Rusa avuga ko uheruka kuza kumureba ari umunyamerika uvuga igifaransa ariko ko hari n’abandi benshi bakunze kumwegera mu bihe bitandukanye bamubaza ku bitabo bye n’ibiganiro akunze kugirana n’ibinyamakuru.”
Yagize ati:”Hari umunyamerika uvuga igifaransa uheruka kuza kundeba i Kigali. ariko nari nagiye i Kayonza . yahise ampamagara ambwira ko yitwa Alexandre ndetse ko yashakaga ibitabo byanjye harimo ikitwa Imperialism na Afrique Victime copi 10 kuri kimwe n’izindi 10 ku Kindi. Namubwiye ko ndi hanze ya Kigali kandi aho nagiye nshobora kuzaza ntinze, ariko ko namurangira ahandi yabikura kuri Librairie Ikirezi akabihafata kuko naho bihari. Yahise ansubiza ko arinjye njyenyine ashaka ko mbimwihera.
Namusubije ko nshobora kuza ntinze niba yategereza nk’iminsi ibiri, ambwira ko nta kibazo ngo ko nawe agifite nk’iminsi irindwi mu Rwanda. Naraje ngiye kureba ibyo mfite hano nsanga ndaburamo ibitabo bitatu. Njya muri Selex aho nsanzwe n’impirimisha ndabimushyira aho yari i Gikondo hafi ya Merez 1. Tukibonana namubajije impamvu ashaka ibitabo byanditse mu gifaransa kandi we ari umunyamerika. arabanza araseka ambwira ko nta kibazo kuko indimi zose azumva kandi n’ibiganiro byanjye byose babikurikirana. Yahise anyishyura mu mafaranga y’Amanyarwanda ansaba ko musinyira resi maze ambwira ko azabijyana muri Bibliotheque zo muri USA”
DR Rusa akomeza avuga ko nk’umuntu wabanye n’abantu baturuka mu burengerazuba, ari abantu baba bashaka kumenya icyo abandi babavugaho ndetse ko mubyo barwanya harimo ikitwa “Influence” igitinyiro kuko badashaka ko influence yabo ihungabana muri Afurika.
Adashidikanya Dr Rusa yemeza ko uwo muntu ari Maneko wa USA ndetse ko abenshi baza muri za ONG baba ari ba maneko, ngo kuko atari ubonetse wese upfa kuza muri Afurika. Abajijwe niba nta bwoba bimuteye yasubije ko bitamuteye ubwoba na gato kuko Dr Rusa azwiho kwandika ibitabo binenga ba mpatse Ibihugu.
Ubukoroni n’ubucakara bwakorewe Abanyafurika bikozwe n’ibihugu byo mu burengerazuba. Kuva Intambara yo muri Ukraine yatangira, DR Rusa yakunze kugaragaza ko intambara Uburusiya bwasoje kuri Ukraine ifite ishingiro ahubwo akanenga Leta Zunze ubumwe z’Amerika n’ibihugu bigize NATO kuba nyirabayazana w’iyi ntambara, agashinja ibi bihugu gushaka kwiharira ijambo no gutegeka Isi.
Claude Hategekimana