Dr Theogene Rudasingwa washinze ndetse akaba n’umuyobozi w’ishyaka Ishakwe yasobanuye impamvu ishyaka abereye umuyobozi ryanze kwitabira ubutumire no kwihuza n’andi mashyaka kugirango bakorere hamwe mu kiswe Rwanda Bridge Builder.
Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Ishakwe, Rudasingwa yavuze ko kuwa 10 Gicurasi 2020 aribwo yabonye ubutumire bumubwira ko ishyaka Ishakwe Rwanda Movement Freedom ryifuzwa kuba ryakwitabira inama yagombaga kuba hagati y’amatariki ya 23 na 24 Gicurasi igamije guhuriza hamwe amashyaka akorera hanze y’u Rwanda n’imiryango idafite aho ibogamiye kugirango bakorere hamwe mu cyo bise Rwanda Bridge builder ariko bikarangira abiteye utwatsi ku mpamvu zikurikira.
Dr Rudasingwa avuga ko impamvu ya mbere yatumye yanga kwihuza n’andi mashyaka arwanya leta y’u Rwanda, ari uko abateguye iyo nama bana byihishe inyuma ari ishyaka RNC rya Kayumba Nyamwasa bityo ko atakorera mu cyuka no mu kigare cya RNC kandi icyo bapfuye kitarakemuka ndetse ko batandukanye nabi kuko batandukanye urunuka.
Akomeza yibaza impamvu abantu baheruka kuvugana mu 2016 bahita bashishimura impapuro bakamutumira mu nama bateguye kandi bazi neza ikibazo bafitanye
Ati:” Twamenye neza ko iyo nama yateguwe na RNC ya Kayumba kuko bohereje Charlotte Mukankusi umwe mu bayobozi ba RNC ngo aze abimbwire. Kuba RNC yatekereza ko yakora ikintu nk’iki ikadutumira kwaba ari ukwishuka cyane.
Iyo abantu batanye kandi bagatana nabi ndetse n’ikiraro cyagakwiye kubahuza kikaba cyarasenyutse hakiyongeraho kuba tutarongera kuvugana kuva 2016 ikizere kiba ari gike cyane kuko nta kintu cyubaka ikizere gihari cyangwa cyashingirwaho.
Ntabwo twaba tuzi abantu RNC yicishije n’abandi yahemukiye ngo noneho twongere tujye mu kintu nk’iki cyikigare”
Rudasingwa akomeza avuga ko indi mpamvu ya kabiri yatumye ishyaka rye ritajya mu cyiswe Rwanda Bridge builder ari uko amenshi mu mashyaka arwanya leta y’u Rwanda yatumiwe muri iyo nama usibye kuvuga ko bose intego yabo ari ugukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda nta kintu kibahuza kiriho nk’igitekerezo ko ahubwo usanga baramunzwe n’amacakubiri n’amakimbirane hagati y’abo ku buryo nta kintu bapfa kubasha kugeraho.
Ati:”iki kibuga cya opozisiyo tukibayemo igihe kirekire, ibiranga abiyita ko bari muri politiki ya opozisiyo ni amatiku n’amacakubiri. Ibyo baba barimo byose ngo barihuza ni ukubeshya abantu “.
Rudasingwa yakomeje agerereranya ikiswe Rwanda Bridge builder nk’umuyaga wa serwakira uza ugahuha maze ugahita ntuzongere kuboneka ngo kuko ibyo kwishira hamwe babigerageje inshuro nyinshi ariko kubera ko bose usanga bafite ingengabitekerezo n’imikorere bitandukanye birangira bisenyutse ntacyo bagezeho bityo ko ibyo ari imvugo gusa.
Ati:” hashize imyaka 26 abantu bari muri opozisiyo, kugeza na n’ubu bahora bakora ibintu nk’ibi ng’ibi ariko ntihagire ikigenda.
Bavuga ibyo kwishyira hamwe, bareke kubeshya, ni imvugo gusa ariko mu mikorere no mu mitekerereze hagati yabo birahabanye cyane.
Aha Joseph Ngarambe umwe mu bayobozi b’ishyaka Ishakwe yamwunganiye atanga urugero rw’ubufatanye bwamwe mu mashyaka arwanya leta y’u Rwanda n’indi miryango bagerageje gukorera hamwe ariko bikarangira bashwanye nta nicyo bagezeho.
Yakomeje avuga ko kuwa 18/2/2014 bakiri muri RNC, nabwo haje ikintu kimeze nk’iki, aho Gervais Condo ngo yaje abagezaho igitekerezo cyo kujya mu mpuzamashyaka bari bise CPC ( Coallition de Parties politique pour le Changement) cyagombaga guhuriza hamwe ishyaka FDI inkingi, FDLR, PDP Imanzi, PDR Ihumure, PS Imberakuri, UDR kugirango bashyire imbaraga hamwe ngo basaba ko na RNC yajyamo.
Ngo nubwo RNC yanze kujyamo kuko byarangiye amashyaka ane gusa ariyo RDI Rwanda rwiza ya Twagiramungu, FDLR, PS imberakuri na UDR ya Paulin Murayi ariyo yemeye kujyamo maze kuwa 1 Werurwe 2014 bagashinga ikiswe CPC ariko nyuma mu kwezi kwa cumi kuwo mwaka bashinga CPC, hadashize n’umwaka umwe barashwanye birasandara iyo CPC ntiyongera kugaragara.
Yakomeje avuga ko mu mpera z’umwaka wa 2018 hongeye kubaho ibintu bisa nk’ibi kuko na none ngo RNC yoheje Mukankusi gusaba Rudasingwa n’ishyaka rye Ishyakwe ko nabo bajya mucyo bari bise P5 ariko bakanga kubijyamo kuko bumvaga ari nk’umunuko.
Ati”: twahise twumva umunuko kandi koko nyuma nicyo cyavuyemo”
Akomeza avuga ko impamvu iba ibyihishe inyuma ari uko usanga abantu bayobora amashyaka arwanya leta y’u Rwanda bakora ibyo bintu bishakira indoke n’amafaranga kandi koko ngo birangira amenshi bayitwariye nyamara hagati y’abo baba nta rukundo bafitanye usibye inyungu za buri muntu ku giti cye.
Yarangije avuga ko ikindi Charllote Mukankusi yamusobanuriye atumva neza ngo ari uko abantu batangaga imisanzu n’ibihugu bimwe bibashigikiye bababwiye ko ntacyo bakongera kubamarira mu gihe batabasha gushyira hamwe bityo ko bari kugerageza guhuriza hamwe amashyaka arwanya leta y’u Rwanda kugira ngo bakomeze kubona inkunga n’imisanzu.
Nawe ngo amusubiza ko abantu badafite intego igaragara ndetse batanakundana hagati yabo bitashoboka ko bishyira hamwe
Ati:”kumva icyo kintu cyo gushakisha amikoro kandi abantu badakundana, ariko ugasanga bashobora kuvuga ngo reka babane kubera ibintu by’imitungo bashaka kugenzura n’ibindi bishingiye ku ndonke, baba babeshyanya . Ni za muyaga zigurumana uko zitangira zigurumana niko zihita zinazima mu kanya nk’ako guhumbya.
Hategekimana Claude