Dr Theogene Rudasingwa umwe mu barwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda uri m’ubuhungiro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yahishuye kimwe mu bintu by’ingenzi Perezida Paul Kagame yakoze kigatuma izahoze ari ingabo za RPA zitsinda urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Mu kiganiro amaze iminsi agirana n’Umunyamakuru Tharcisse Semana nawe uba mu mitwe irwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda gifite umutwe ugira uti” Yemera uruhare rwe mu gukwirakwiza igipindi cya FPR Inkotanyi”
Dr Theogene rudasingwa avuga ko Perezida Paul Kagame yagize uruhare rukomye cyane mu gutuma izahoze ari ingabo za FPR inkotanyi zigera ku nsinzi y’urugamba rwo kubohora u Rwanda guhera mu 1990-1994 .
Yakomeje avuga ko nyuma y’urupfu rwa Gen Maj Fred Rwigema, ingabo za RPA zacitse intege ndetse zimera nk’izitsinzwe urugamba, benshi baraguye k’urugamba , hari inkomere nyinshi abandi baratatanye mu gihe hari n’abandi bahisemo kwisubirira Uganda.
Yongeraho ko , hari akajagari gakabije mu ngabo za RPA k’uburyo buri musirikare yikoreraga icyo ashatse, ariko ubwo Gen Maj Paul kagame yahageraga ,ibintu byahise bisubira m’uburyo maze RPA yongera gukomera kurusha na mbere.
Yagize ati:” n’ubwo ndwanya Ubutegetsi bwe, Perezida Kagame niwe watumye RPA igera ku nsinzi. ibyo byo sinabihakana.
Yasanze ibintu byaradogereye, twarapfushije abasirikare benshi ,abasigaye baracitse morari, hari inkomere nyinshi, akajagari gakabije mu ngabo, abasirikare baratatanye, abandi barisubiriye Uganda.byasaga nkaho twatakaje urugamba Ex FAR yadukubise inshuro. Ariko ubwo yazaga kuyobora urugamba, ibintu byahise bisubira m’uburyo. (https://prodavinci.com)
Kimwe mu bintu yakoze gikomeye cyadufashije cyane , ni igitsure cye cyatumye abasirikare bakuru n’abato barangwa n’icyinyabupfura(Discipline) ku rwego rwo hejuru. Ibi byaradufashije cyane rwose kandi mu bari bagize RPA bakiriho ubu ngirango ntawabihakana.”
Dr Theogene Rudasingwa ni umwe mu bantu barwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda, aho yakoraga nk’umuganga ushinzwe kuvura inkomere.
Avuga ko nyuma yaho gato yaje guhamagarwa na Gen Maj Paul Kagame wari ukuriye urugamba maze amuha izindi nshinga zirimo kwibanda kuri Politiki na Diporomasi ya FPR-ikotanyi.
Ubwo FPR Inkotanyi yatsindaga urugamba rwo kubohora u Rwanda, yabaye Umunyamabanga mukuru w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi ,nyuma aza kuba Umuyobozi w’ibiro bya Perezida Paul Kagame.
Yaje guhunga igihugu atinya gukurikiranwa n’Ubutabera, kubera kutuzuza inshingano mu kazi yari ashinzwe.
Ni umwe mu bashinze Umutwe wa RNC afatanyije na mukuru we Gerard Gahima, Kayumba Nyamwa, Nyakwigendera Patrick Karegeya n’abandi.
Gusa nyuma y’igihe gito, yaje gushwana na Kayumba Nyamwasa bituma we na Mukuru we Gahima Gerard bitandukanya na RNC bashinga iryabo shyaka bise”Ishakwe Freedom Mouvement” rirwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda ,ubu akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Erega ntimuzanatangare nimubona aba wumvise ngo bagarutse ! kuko uko bigaragara abo bari baziko bazabafasha muri gahunda yabo ya tura tugabane nibyanga bimeneke ( kugera naho bavuga bati naho byasaba ko dufatanya nabagenocidaire we don’y care !) byaranze kuko ntabwo bahuje rwose ! Basanze abo ngo bari gushukisha ibyo bitaga amabanga bakuye i Rwanda barabaswe na politike ya nyamwinshi ( mwibuke za ndirimbo ngo Urwanda n’ibirimo byosee ni iby’abahutuuuu! )birangira byanze peee! ahubwo nibo usanga baragizwe iciro ry’imigani iyo kuri zoom na Youtobe. Ibaze kumva umuntu wari wubashywe nka Kayumba atobatobwa na Mukankiko , Moko n’izindi ngegera !! Ugasanga Dr Muzima nka Rudasingwa arimo acunaguzwa n’abana ngo bakunde bamwemere! Urwego aba batangiriyeho rwo kurwanya HE bigaragara ko basanze barayobye nubwo bisamye barasandaye none batangiye koroshya imvugo. Uwitwa Marara we Ubanza igisigaye ari ukwemezako yasanze yaribeshye kuko ubu niwe ushinzwe gusobanurira abagoreka ibyabaye mu Rwanda !
Umusaza niwe witegereje ibintu neza maze aravuga ati erega nayanda mwana wa¡¡ rero namwe ibyo muba murimo nayanda¡¡