Dr Thomas Kigabo, ukuriye ishami rishinzwe ubukungu muri Banki nkuru y’u Rwanda yapfiriye mu bitaro i Nairobi muri Kenya.
Prof Kigabo yakoraga muri Banki nkuru y’u Rwanda kuva mu 2007, indwara yamuhitanye ntabwo iratangazwa.
Amakuru ava mu bagize umuryango we avuga ko ashobora kuba yazize Covid-19.
.
Kigabo, niwe muntu ukomeye mu nzego za leta uvuzweho kuba yishwe n’iki cyorezo.
Umwe mu bakora muri BNR yabwiye BBC ko hari hashize igihe gitoya agiye kwivuriza muri Kenya.
Bivugwa ko Thomas Kigabo Rusuhuzwa yagiraga uruhare rukomeye mu gushyira mu bikorwa politiki y’ifaranga ry’u Rwanda na gahunda za leta mu by’ubukungu.
Kigabo yari kandi n’umwarimu muri kaminuza zitandukanye akaba n’umuvugabutumwa.
Covid-19 mu Rwanda imaze kwica abantu 133 mu barenga 10,000 bayanduye nk’uko imibare ya minisiteri y’ubuzima ibigaragaza.