Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Ukwakira 2021, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Dr Vincent Biruta yakiriye mu biro bye Minsitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda Gen Odongo Jeje.
Bimwe mu byo aba bayobozi bombi baganiriye, harimo no gushakira hamwe igisubizo kirambye cy’umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi.
Gen Odongo yaje mu Rwanda mu nama mpuzamahanga ihuje abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika yunze ubumwe ibahuza n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu by’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.
Si ubwa mbere intumwa z’ibihugu byombi zihura nyamara bikabura icyo bitanga ku mubano w’ibihugu byombi, dore ko nko kuwa 13 Ukuboza 2019 itsinda ry’intumwa z’u Rwanda ryari riyobowe na Amb Olivier Nduhungirihe wari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba basesekaye i Kamapala mu nama yabahuje n’itsinda rya Uganda ryari rishinzwe gukurikirana ishyirwamubikorwa ry’amasezerano ya Luanda nyamara bikarangira ntacyo bitanze.
Ni ibiganiro byakurikiye ibyabereye mu Rwanda mbere gato , kuwa 19 Nzeri 2019 ,aho intumwa za Uganda zari zirangajwe imbere na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Jeje Odongo uri mu Rwanda magingo aya zari zagiriye mu Rwanda.
Ibiganiro bya Gen Jeje Odongo na Dr Vincet Biruta bivuze iki ku mubano w’u Rwanda na Uganda?
Abasesenguzi mu kibazo cy’u Rwanda na Uganda basanga ibiganiro by’aba baminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi bisobanuye byinshi ku mibanire y’ibi bihugu, cyane ko mu nshingano bafite harimo no kuzahura umubano w’ibihugu byombi wazahaye, kugeza ku ku ifungwa ry’imipaka ihuza ibi bihugu bituranyi.
Tariki ya 21 Kanama 2019 nibwo abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda bashyize umukono ku masezerano yiswe aya Luanda agamije gukemura ibibazo byari mu mubano w’u Rwanda na Uganda.
Umubano w’ibihugu byombi wajemo agatotsi nyuma yaho Guverinoma ya Uganda igiye itangaza ko u Rwanda rukoresha abatasi mu kuneka iki gihugu.U Rwanda rwo rwakunze kunenga Perezida Museveni ko agerageza kwinjira mu miyoborere y’igihugu no gutoteza abanyarwanda baba muri Uganda.