Repuburika iharaniora Demukarasi iharanira Demukarasi ya Congo ikomeje gushinja aba Colonel babiri bo muri FARDC kugira uruhare mu ifatwa rya Bunagana.
Aba basirikare bakuru bashinjwa kugira uruhare mu ifatwa rya Bunagana, bose bafite ipeti rya Colonel bashinjwa ibi ngo kuko mugihe urugamba rwari rugeze aho rukomeye bataye imodoka za Leta n’imbiunda bagahunga. Nyuma yo kubona ko bikomeye abasirikare benshi bataye ibikoresho byabo bahungira mu gihugu cya Uganda.
Uyu mujyi wa Bunagana uri ku mupaka wa DRC na Uganda, umaze amezi agera kuri ane uri mu maboko y’Inyeshyamba za M23, ndetse n’utundi duce two muri Rutshuru.
Aba basirikare ni Col Désiré Lobo na Col Jean-Marie Diadia wa Diadia bari bakuriye imitwe y’ingabo zari kurugamba muri kariya gace, bararegwa ibyaha bine nk’uko nk’uko bitangazwa na radio iterwa inkunga na ONU .icyakora batangaza ko bitaramenyekana neza niba aba basirikare bahakana cyangwa se bemera ibyaha baregwa.
Aba basirikare bashinjwa ibi byaha gusigira ibikoresho bya bya gisirikare mu maboko ya M23, nk’uko byagaragaye mugihe uyu mujyi wafatwaga, ingabo za DRC zarimo zihunga zerekeza Uganda, gusa nyuma ibihugu byombi byaje kubyumvikana ho barabatahukana.
Aba basirikare bafunze kuva muri Nyakanga, urubanza rwabo ruzakomeza kuwa gatatu w’iki cyumweru, nk’uko Radio Okapi yakomeje ibivuga. Baramutse bahamwe n’ibyaha baregwa bashobora gukatirwa igihano cy’urupfu.
N’ubwo bimeze bityo uyu mutwe wakomeje gusaba Leta ko bagirana ibiganiro, leta irabyanga , kugeza ubwo ejo bundi umuvugizi wa Guverineri w’intara ya Kivu y’amajyaruguru, yemeje ko biteguye gutera nanone izi nyeshyamba , ngo bazambure uyu mujyi.gusa uyu mutwe nawo wemeje ko witeguye kwirwanaho.
Umuhoza Yves