Kuri iki cyumweru tariki ya 28 Ugushyingo hatahuwe Imirambo y’abantu 12 hafi y’agace ka Drodro muri teritwari ya Djugu muri Ituri, imwe mu Ntara zigize Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze igihe kitari gito irangwamo umutekano muke.
Iyi mirambo yabonetse nyuma y’igitero inyeshyamba za CODECO zagabye mu gitondo cyo ku Cyumweru,Inzego zishinzwe umutekano zatangaje ko abantu 23 ari bo bikekwa ko bapfuye hakaba hari hagikorwa igenzura kugira ngo haboneke imirambo yose y’abo bivugwa ko bapfuye.
Nk’uko isoko ya makuru ya Rwandatribune iri muri ako gace yavuze ko babyutse mu gitondo bumva urusaku rw’amasasu yaraswaga n’inyeshyamba ahagana saa kumi n’imwe.
Abarwanyi b’umutwe wa CODECO ngo bari benshi bashaka kwinjira muri ako gace. Mu gihe igice kimwe cya CODECO cyagabaga igitero ku birindiro bya FARDC biherereye i Drodro, ikindi cyerekeje ku nkambi y’impunzi ya Ivu aho cyishe benshi abandi bagakomereka.
Abasirikare ba FARDC batabaye bahagarika ubwo bwicanyi basubiza inyuma abo barwanyi. Imibare y’agateganyo y’abapfuye ibarirwa hagati ya 12 na 23.
Igisirikare ntacyo cyigeze kivuga kuri iki gitero cyatumye abantu benshi bava mu byabo bagahungira ahitwa Roe aho bacungiwe umutekano n’ingabo za Loni zishinzwe kugarura amahoro muri iki gihugu.
Hari hashize icyumweru abantu bagera kuri 30 babuze ubuzima n’ubundi bigizwemo uruhare n’abarwanyi ba CODECO bagabye igitero muri aka gace.
Uwineza Adeline